U Rwanda rugiye gusimbuza Ingabo n’ Abapolisi bari mu butumwa bw’ amahoro mu ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique.
Itsinda ry’ Ingabo n’ Abapolisi bitegura kujya gusimbura bagenzi babo bakaba bahawe impanuro n’ Ubuyobozi bukuru bw’ Ingabo na Polisi bw’ U Rwanda mbere y’ uko berekeza muri izo nshingano.
Ni impanuro bahawe na Gen Major Vincent Nyakarundi, Umugaba w’ Ingabo zirwanira ku butaka ari kumwe n’ Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’ U Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano.
Mu butumwa bwe, Maj Gen Nyakarundi yabwiye abasirikare n’abapolisi bitegura kujya muri ubu butumwa ko abo bagiye gusimbura bakoze akazi gakomeye mu gufasha gusubiza ibintu ku murongo mu ntara ya Cabo Delgado, abasaba kubyubakiraho bubahiriza inshingano zabo neza.

Yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura no kwimakaza gukorera hamwe kugira ngo bazabashe kubahiriza inshingano boherejwemo.
Mu gihugu cya Mozambique by’ umwihariko mu ntara ya Cabo Delgado, kuva muri 2017 mu gihe kigera ku myaka ine hibasiwe n’ ibikorwa by’ ubugizi bwa nabi bwakorwaga n’ imitwe y’ iterabwoba yari imaze kwigarurira iyo ntara, ikica abagera mu bihumbi bitatu ndetse abaturage bagera ku bihumbi 800 bakava mu byabo.
Ni muri urwo rwego mu mwaka w’ 2021 ibihugu byombi, U Rwanda na Mozambique byagiranye amasezerano yasize hemejwe iyoherezwa ry’ Ingabo na Polisi by’ U Rwanda ngo bijye guhashya iyo mitwe, hagarurwe hanarindwe amahoro.
Ni amasezerano kandi arimo no kuba Ingabo z’ U Rwanda zifasha mu kongerera ubushobozi iza Mozambique binyuze mu myitozo n’ amasomo mu bya gisirikari.