BREAKING

AmakuruPolitikiUbukungu

U Rwanda na Brésil byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu buhinzi

Ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na Brésil, ubwo ibi bihugu byombi byahuriraga mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku biribwa iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri ushinzwe Imibereho y’Abaturage no kurwanya Inzara muri Brésil, Wellington Dias na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi w’u Rwanda, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe.

Ibikubiye muri aya masezerano bizibanda cyane ku buhinzi harimo kwihaza mu biribwa, ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere no guhanahana ubumenyi hagamijwe kongera umusaruro w’ibiribwa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, yagaragaje ko aya masezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi, agiye kongera umubano mwiza bisanzwe bifitanye.

Ati “Uyu munsi urakomeza kwerakana no gushimangira umubano mwiza dusanzwe dufitanye na Brésil kubera ko nk’uko mwabibonye, twasinyanye amasezerano afite agaciro gakomeye.”

Minisitiri w’ Ubuhinzi n’ ubworozi w’ U Rwanda Dr. Cyubahiro Bagabo Mark ni we washyize umukono kuri aya masezererano ku ruhande rw’ U  Rwanda

Yakomeje avuga ko binyuze muri aya masezerano, bizazamura urwego rw’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bigendanye n’ubushakashatsi ndetse n’ikoranabuhanga mu buhinzi.

Ati “Iki ni ikimenyetso gikomeye gishimangira ubufatanye dusanzwe tugirana mu bigendanye n’ubushakashatsi bukorwa mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ikoranabuhanga.”

Umubano w’u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981 ndetse kuva icyo gihe ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano. Nko mu 2019, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege azwi nka ’Bilateral Air Service Agreement (BASA).’

Mu 2011 na bwo hasinywe andi masezerano y’ubufatanye bugamije kwihaza mu biribwa. Brésil ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyeza ikawa, soya, ibisheke n’amaronji.

Kuva mu 2022, u Rwanda rutumiza ingano muri Brésil nyuma y’aho izo rwatumizaga muri Ukraine zigabanutse. Runasanzwe kandi rutumizayo ibirimo isukari.

Minisitiri Cyubahiro yagaragarije abari bitabiriye iyi Nama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku biribwa ko amafaranga u Rwanda rushora mu buhinzi n’ubworozi yazamutse cyane hagati ya 2018 na 2023.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kongera umusaruro w’ibiribwa yitwa ‘Financial Flow for Food System (3FS)’ kandi ko iri yamaze gutanga umusaruro ushimishije.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts