Pariki y’ Akagera ni imwe mu z’igihugu zimaze igihe kinini, ndetse zicumbikiye amoko menshi y’ inyamaswa n’ inyoni mu ishyamba rya kimeza riherereye mu Burasirazuba bw’ U Rwanda, ku buso bwa kilometerokare 1,122..
Ni parikie yashinzwe mu 1934 u Rwanda rugikoronijwe n’ Ububirigi, kuri ubu ikaba yizihiza imyaka 91 ibayeho.
Muri iyi nkuru yacu, People TV igiye kukgezaho byinshi mu biranga iyi parike isurwa na benshi yaba ab’ imbere ndetse no hanze y’ igihugu,dore ko mu mwaka ushize wa 2024 yasuwe n’abagera ku bihumbi 54,219 bavuye ku 54.141 bayisuye mu 2023.
Mu mwaka wa 2024, Pariki y’Akagera yinjije miliyoni 4,7$ avuye kuri miliyoni 4,6 $ yari yinjije mu mwaka wa 2023. Buri gihe 10% by’ayo mafaranga akaba ahabwa abaturage bayituriye.

Parike y’ Akagera icumbikiye amoko atandukanye y’ inyamaswa, by’ ubwihario muri iyi Parike ikaba ibarizwamo zimwe mu nyamaswa zizwi cyane ku Isi nk’ Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo. Hagendewe ku ibarura rya vuba ikaba icumbikiye inyamanswa zirenga ibihumbi 11,300.
Mu mibare kugeza ubu iyi parike irimo intare 60, ikagira inzovu 142, imbogo 4,000, ingwe ziri hagati ya 80 na 100, inkura 145 ndetse na twiga 115.
Ni mu gihe kandi irimo imparage zigera ku 2,000, impara zigera ku 1,500 ndetse n’impyisi ziri hagati ya 120 na 150, imvubu ziri hagati ya 1,500 na 1,800, inyemera zirenga 1,000 n’indonyi zirenga 1,000.

Muri parike y’ Akagera habarizwamo kandi amoko 179 y’ ibinyugunyugu ndetse n’amoko y’ inyoni agera kuri 500. Ni yo ya mbere ifite amoko y’inyoni menshi mu Rwanda, igakurikirwa na Parike ya Nyungwe ifite 300. Ni mu gihe Parike ya Gishwati n’iy’Ibirunga zo zibarirwa inyoni ziri munsi y’uwo mubare.

Inyamaswa zo muri iyi parike nazo nk’ ibindi binyabuzima na zo zihura n’ibibazo bitandukanye aho hari izirwaragurika, izipfa kurusha izindi n’ibindi.
Mu nyamaswa zo muri Pariki y’Akagera mu zororoka cyane kurusha izindi harimo intare kuko biyisaba amezi atatu ngo ibwagure. Icyakora zikagira ibizigora cyane bituma na zo zipfa vuba.
Hari kandi nk’ impara, imparage, indonyi, inyemera n’imbogo na zo zororoka cyane kuko ziri mu nyamaswa nyinshi ziboneka mri iyi parike.
Nk’ uko byumvikana buri nyamaswa yapfa ariko izihigwa cyane ni zo ziba zifite ibyago byo gupfa. Icyakora nubwo intare zororoka cyane na zo ziba zifite ibyago byo gupfa kuko itarenza imyaka 15 ikiriho. Muri rusange inyamaswa zirya inyama ntabwo ziramba.
Mu nyamaswa zirama harimo ingona kuko zishobora kubaho imyaka 70 ku ziba mu ishyamba mu gihe izororewe mu nzu zo zishobora kumara n’imyaka 120.

Mu zindi nyamaswa zo muri iyi parike zirama cyan kandi harimo utunyamasyo ndetse n’ inzovu. By’ umwihariko inzovu ishobora kumara imyaka 70 yabayeho neza. Inkura, imbogo, Twiga na zo ziraramba
Abasura iyi parike benshi akaba ria baba bagiye kureba intare, Iinzovu, imbogo, inkura ndetse n’ingwe. Harikandi n’abakunda kujya kureba inyoni zaba izo mu mazi n’izindi zitaboneka ahandi ku Isi.
Aganira n’ itangazamakuru, Bwana Karinganire Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’inkunga na raporo muri Parike y’Akagera, yavuze ko hari igihe umuntu ashobora kujya gusura akaba yagenda atazibonye bitewe n’ igihe yagiriyeho. Yatanze urugero rw’ uko umuntu ashobora kubura intare kuko ataje nijoro ariko na none bigaterwa n’ibice yasuye. Niba ari ibihuru cyane atarenza amaso metero eshanu hari inyamaswa atabona, bijyanye n’imiterere ya pariki netse n’imyitwarire y’inyamaswa.”
Ku gihe cyiza cyo gusura Parike y’Akagera, Karinganire yavuze ko ibihe umuntu ashakiye byose yabona inyamaswa ariko yemeza ko mu mpeshyi ari bwo ikunze gusurwa cyane.
Ati “Icyakora mu bihe nko muri Mata no muri Gicurasi tugira abantu bake kuko haba hari mu bihe by’imvura.”
Amafaranga aturuka mu basura iy pariie, 10% by’ayo ahabwa abaturage bayituriye ndetse abagera kuri 327 muri bo ni abakozi bayo bahoraho mu gihe abarenga 200 babarizwa mu makoperative bakora nka ba nyakabyizi.

Karinganire yavuze kandi ko muri Pariki y’Akagera bafite koperative iroba amafi aho umwaka ushize yarobye toni zirenga 130 z’amafi mu biyaga nka Ihema, Hago, Birengero na Kivumba bakuramo ibihumbi 121$ (arenga miliyoni 174,8 Frw).
Hari kandi koperative z’ubuki zikorera mu Akagera zahakuye toni zirenga 13 z’ubuki zibonamo ibihumbi 60$ (arenga miliyoni 86,7) mu mwaka ushize.
Ni mu gihe kandi habazwe ibintu bitandukanye byaguzwe mu baurage bigaoreshwa muri iyi parie nk’ amabuye, umucanga, amatafari, ibiti, ibikoreshwa muri hoteli, imyambaro, ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi byose ubiteranyije byarenze ibihumbi 700$ (arenga miliyari 1,01 Frw) na byo mu mwaka ushize..

Pariki y’Akagera kandi ifasha no mu bijyanye n’ubushakashatsi, kuko ikorana n’imiryango ibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kaminuza zitandukanye zaba izo mu Rwanda no mu mahanga.
Buri mwaka kandi yakira abana b’abanyeshuri barenga 2,000 bayisura ndetse n’ abaturage bayituriye barenga 3,000 bayisura binyuze muri gahunda yo gutanga uburezi bwibanda ku kurengera ibidukikije.