TotalEnergies, Sosiyete y’Abafaransa ikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, igiye gusubukura imirimo yo gucukura gaz mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique
Ni nyuma y’imyaka irenga ine iki kigo gisubitse aka kazi kubera ibikorwa by’iterabwoba n’ umutekano muke muri iyo ntara
Ikinyamakuru Bloomberg cyatangaje ko gifite amakuru ko ibigo byahawe akazi na TotalEnergies muri uyu mushinga wa miliyari 20$, byatangiye imirimo yo gutunganya ahazakorerwa ibi bikorwa by’ubucukuzi bwa gaz.
TotalEnergies mu ntangiriro z’icyumweru gishize yoherereje ibaruwa ibigo birimo Mota-Engil SGPS SA Besix Group SA, ibisaba gusubukura imirimo.
Ikigo Mota-Engil gikomoka muri Portugal gifite isoko rya miliyoni 365$ muri uyu mushinga, mu gihe Besix Group SA y’Ababiligi yo yahawe akazi ko kubaka ibikorwaremezo byo mu mazi.

Mu mwaka w’ 2017 ubwo mu ntara ya Cabo Delgado by’ umwihariko mu gace k’ Afungi ubwo hamaraga kuvumburwa gaz, TotalEnergies yabaye imwe muri sosiyete zahise zihagera mbere, ihatangiza umushinga wo gucukura gaz ufite agaciro ka miliyari 20 z’ Amadolari y’ Amerika
Icyo gihe yimuye abaturage benshi bari batuye hafi aho, ibubakira inzu zigezweho ahitwa Quitunda hanyuma yubaka inzu zizajya zikorerwamo n’abakozi bayo ndetse ishyira n’imbibi mu cyanya cyayo.
Ariko ibikorwa byayo byaje gukomwa mu nkokora n’ ibikorwa by’ ubugizi bwa nabi muri Werurwe 2021. Icyo gihe TotalEnergies yasubitse umushinga wo gucukura gaz i Cabo Delgado, nyuma y’uko iyi ntara yibasiwe n’ibyihebe byicaga abaturage bikanangiza ibikorwaremezo.
Kuri ubu kino kigo kikaba kigiye gusubukura imirimo yacyo nyuma y’ uko ku bufatanye bw’ Ingabo z’ u Rwanda n’ iza Mozambique, ubu iyo ntara yamaze kugarukamo umutekano.