Umuhanzi The Ben n’ umugore we Pamella bibarutse umwana w’ umukobwa.

Uyu muryango wibarutse umwana w’imfura kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025. Bakaba bibarukiye mu gihugu cy’ Ububirigi mu mugi wa Bruxelles, mu bitaro byitwa Edith Cavell
Umwana bibarutse bakaba bamuhaye amazina ya Mugisha Paris.

Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben ndetse na Uwicyeza Pamela wamamaye ubwo yitabiraga amarushanwa ya Miss Rwanda, bakoze ubukwe ku itariki 23 Ukuboza 2023, nyuma y’ uko bari babanje gusezerna nk’ umugore n’ umugabo imbere y’amategeko ku wa 31 Ukwakira 2022.