BREAKING

AmakuruImyidagaduro

Teta Sandra ushinjwa kugonga umugabo we yatawe muri yombi

Polisi ya Uganda yemeje amakuru y’uko yataye muri yombi Teta Sandra kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala kubera ko yagonze ku bushake umugabo we Weasel ubu urwariye mu bitaro bya Nsambya.

Teta Sandra yatawe muri yombi nyuma yo kugonga inshuro eshatu umugabo we Weasel urwariye mu bitaro bya Nsambya, ibi bikaba byabaye mu ijoro ryo ku wa 6 Kanama 2025.

Umwe mu bari aho byabereye yabwiye Polisi ko Teta Sandra yagonze inshuro eshatu umugabo we Weasel bituma agira imvune ku maguru yombi, ibi bikaba byabereye ku kabari kitwa Chans gaherereye Munyonyo.

Amakuru ava muri Polisi ya Kabalagala nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Independent, ahamya ko Teta Sandra yemera icyaha cyo kugonga umugabo we ariko abitewe n’amakimbirane bari biriwemo.

Teta Sandra yabwiye Polisi ko Weasel yari yiriwe amutonganya ndetse amwirukanana n’abana mu rugo, uyu mugore aza kwigira inama yo kujya kurega umugabo ku babyeyi be.

Ababyeyi ba Weasel basabye Teta gutaha agasubira mu rugo, icyakora avuga ko nyuma yo gusubirayo na bwo uyu mugabo atigeze amworohera kuko yakomeje kumujujubya ari na ko amukubita.

Teta yavuze ko ku mugoroba Weasel yakije imodoka yerekeza mu kabari kitwa Chans, undi amusangayo. Nyuma yo gutangira gushwanira kuri aka kabari uyu mugore yaje gufata icyemezo cyo kwinjira mu modoka agonga umugabo we.

Mu ibazwa rye kuri Polisi, Teta Sandra yagize ati “Weasel yanyirukanye mu rugo ndi kumwe n’abana bacu, mpitamo kujya kubibwira ababyeyi be ntekereza ko bari kudufasha kubikemura. Ariko bo banyihanangirije bansaba gusubira mu rugo, tukagerageza gukemura ikibazo. Nyuma yo gusubirayo, Weasel yakomeje kuntuka no kungirira nabi, hanyuma afata imodoka ajya mu kabari, ndamukurikira. Twongeye gutongana, maze ninjira mu modoka ndamugonga.”

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yemeje ko Teta Sandra yafashwe, anatangaza ko Weasel yajyanywe mu bitaro bya Nsambya.

Yavuze ko mu iperereza ry’ibanze bamenye ko amakimbirane yabo yatangiye mu rugo ariko bagakomeza guhangana kugeza no mu kabari.

Ati “Nk’uko byatangajwe n’abatangabuhamya bahamagaye polisi, Teta Sandra yagonze Weasel inshuro eshatu, ariko ararokoka. Abapolisi bacu bagiye kumureba ku bitaro bya Nsambya, kandi twamenyeshejwe ko ameze neza nubwo yavunitse amagufwa menshi ku kaguru kamwe.”

Teta Sandra na Weasel batangiye kubana mu 2018, kugeza ubu bafitanye abana babiri nubwo umubano wabo waranzwe n’induru za hato na hato kugeza ubwo mu 2022 uyu mugore yahukaniye mu Rwanda.Icyakora muri Mata 2023 Teta Sandra yaje gusubira muri Uganda yiyunga n’umugabo we ndetse muri Gicurasi 2025 Weasel yari i Kigali aho yari yitabiriye igitaramo cya mukuru we Jose Chameleone, ndetse icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko ateganya gusura kwa Sebukwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts