Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika, muri Leta ya Tennessee n’ibice biyegereye bateraniye hamwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Knoxville, cyatangijwe n’urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye kuri Knoxville Convention Center rusorezwa kuri University of Tennessee, nk’ikimenyetso cy’urwibutso n’ubumwe.
Uyu muhango wo Kwibuka kandi watangijwe n’isengesho ryayobowe na Pasiteri Evariste Semahoro, bikurikirwa n’ijambo ry’ikaze ryavuzwe na Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda muri Tennessee, Bwana Bahati Kalisa.
Uyu muyobozi mu ijambo rye yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka, Kunga Ubumwe no Kwiyubaka”, ashimangira ko iki gihe ari ingenzi mu guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Kuri uyu munsi turibuka abishwe, tunatekereza ku mibabaro n’ubutwari by’abarokotse.”

Nadia Ingabire, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya by’ uburyo yarokotse Jenoside, n’uko umuryango we wishwe.

Pasiteri Emmanuel Kabare, umwe mu bitabiriye iki gikorwa yahaye ijambo abitabiriye, atanga ubutumwa bwo guhumuriza no kubagarurira icyizere.
Abitabiriye iki gikorwa kandi beretswe filime igaragaza umugambi n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gusoza, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda muri Tennessee, Bwana Bahati Kalisa, yavuze ko u Rwanda rugenda rwiyubaka binyuze mu nzira yo gukira no kwiyunga.
Yagize ati: “Guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge cyane cyane mu bihugu byanyuze mu macakubiri ashingiye ku moko, amadini cyangwa andi matandukaniro ni ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’ Afurika n’abana bayo.”
Uyu muhango kandi wabaye umwanya wo kuzirikana amateka, guha icyubahiro abazize Jenoside, no kongera gushimangira umuhate wo kubaka amahoro, ubumwe, n’ahazaza heza.
Tennessee, yabereyemo uyu muhango, ni imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’icyo gihugu.
Ikaba ihana imbibi na Kentucky mu majyaruguru, Virginia mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, na North Carolina mu burasirazuba.
Mu majyepfo, Tennessee ihana imbibi na Alabama, Georgia na Mississippi ni mu gihe mu majyaruguru y’uburengerazuba ihana imbibi na Missouri, naho mu majyepfo y’uburengerazuba igahana imbibi na Arkansas