BREAKING

Imikino

Stade Tunisien ya Mugisha Bonheur yabonye itike ya Final ya Super Coupe ya Tunisia

Ikipe ya Stade Tunisien ikinamo Umunyarwanda Mugisha Bonheur yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa Super Coupe mu gihugu cya Tunisia.

Ni nyuma y’ uko iyi kipe itsinze 2-0 US Monastir muri 1/2 cy’ irangiza cy’ iri rushanwa.

Stade Tunisien yabonye itike ya Final ya Super Coupe

Mugisha Bonheur ukinira Stade Tunisien yo muri Tunisia, yatsinze igitego kimwe muri bibiri byafashije iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup.

Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi, ariko Mugisha ukina mu kibuga hagati afasha ikipe ye kuwitwaramo neza kuko yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 34 kuri penaliti.

Mugisha Bonheur ni we watsinze igitego cya mbere

Stade Tunisien yakomeje kuyobora umukino, mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Khalil Ayari yinjiza igitego cya kabiri muri uyu mukino waberaga kuri Stade Taïeb Mehiri.

Iyi ntsinzi ikaba yafashije Stade Tunisien kubona bona itike y’umukino wa nyuma uzayihuza na Espérance Sportive de Tunis, ku Cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2025.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts