Shema Ngoga Fabrice wari Perezida wa AS Kigali, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri manda y’imyaka ine (2025–2029).
Ni nyuma y’ amatora yabereye muri Serena Hotel i Kigali, mu Nteko rusange isanzwe ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2024.
Muri aya matora, Shema yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida, atorwa ku bwiganze kuko mu banyamuryango 53 bitabiriye, yatowe na 51.
“One Vision, One Team”
Mu ijambo rye ryo kwiyamamaza, Shema Fabrice yashimangiye ko intego ye ari ugushyira hamwe abanyamuryango bose ba FERWAFA mu cyerekezo kimwe.
Ati: “Uyu munsi ndifuza ko tugira impinduka, icyo nise ’movement’. Tugomba kugira intego imwe, duharanire gukorera hamwe nk’ikipe imwe: One Vision, One Team.”
Yagaragaje inkingi umunani zizibanda ku migabo n’imigambi ye:
- Gushyigikira no guteza imbere ruhago y’abato mu buryo burambye
- Ishoramari mu bikorwaremezo
- Kuzamura urwego rw’amarushanwa
- Gushyigikira umupira w’abagore
- Kongera ubumenyi n’ubunyamwuga mu mupira
- Imiyoborere myiza no kubaka ubukungu bwihagije
- Guteza imbere imibanire mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga
- Kunoza imikoranire n’abafana

Shema yavuze ko we n’itsinda rye bazakorana umurava, mu mucyo no mu nyungu rusange z’umupira w’amaguru w’u Rwanda.
Yashimiye abanyamuryango icyizere bamugiriye, ndetse anashimira komite icyuye igihe yari iyobowe na Munyantwali Alphonse. Ati: “Ndabasaba ubufatanye kugira ngo dushyire FERWAFA yacu mu kindi cyiciro kirenze uko bimeze. Ntituzabatenguha.”

Mu ijambo rye, Perezida ucyuye igihe, Munyantwali Alphonse, yashimye icyizere abanyamuryango bagiriye Shema n’itsinda rye, abasaba gukomeza gufatanya guteza imbere ruhago y’u Rwanda. Ati: “Mfite icyizere ko Dream Team ya Shema izatugeza ku bintu byiza, bakadutera ishema kandi bagakora byinshi kuturusha.”

Ndayisenga Davis, uhagarariye icyicaro cy’iterambere cya FIFA i Kigali, yashimye komite icyuye igihe ku bikorwa byayo, anaha ikaze komite nshya mu izina rya Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, avuga ko hari imishinga myinshi bazakorana.

Abagize Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA (2025–2029)
- Perezida: Dr. Shema Ngoga Fabrice
- Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n’Imari: Gasarabwe Claudine
- Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike: Mugisha Richard
- Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry
- Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore: Nikita Gicanda Vervelde
- Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa: Niyitanga Désiré
- Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere: Kanamugire Fidèle
- Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise
- Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo: Dr. Gatsinzi Herbert
- Komiseri ushinzwe Imisifurire: Hakizimana Louis

Iyi komite ikaba yatorewe manda y’ imyaka ine




