BREAKING

Amakuru

Scovia Mutesi yatashye ku mugaragaro Mama Urwagasabo TV

Umunyamakuru Mutesi Scovia, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), yatashye ku mugaragaro Mama Urwagasabo TV, televiziyo ye mu birori bikomeye byabaye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2025.
Ni umuhango yagaragarijemo urugendo rutoroshye ariko rudasanzwe amaze imyaka irenga 10 anyuramo agana ku nzozi ze zo kugira ikigo cye cy ’itangazamakuru cyigenga.

Yagize ati: “Natangiye ntanafite mudasobwa”

Apotre Mignone Kabera ni umwe mu bitabiriye uyu muhango

Mu butumwa yashyikirije abitabiriye ibi birori, Mutesi Scovia yagarutse ku mateka ye y’umwuga yatangiye mu bihe bigoye cyane, ubwo yandikishaga ikinyamakuru cye bwa mbere adafite n’imashini yo kwandikamo.

Scovia Mutesi yamuritse ku mugaragaro televisiyo ye Mama Urwagasabo TV

Yagize ati:
“Nashinze ikinyamakuru ntagira mudasobwa. Imashini ya mbere nayiguze mu mafaranga yo kurya n’ayo kuryama nari naregeranyije mu mahugurwa yategurwaga na RMC.”
Ku bwe, gutangiza televiziyo byari inzozi zitoroshye, kuko bisaba ubushobozi, ibikoresho n’itsinda rihamye. Ariko ntiyacitse intege.

Umuyobozi w’ Itorero ry’ Abangilikani mu Rwanda na we yaje gushyigikira Scovia Mutesi

Mutesi yavuze ko urugendo rushya rwo gutekereza kuri Mama Urwagasabo TV rwatangiye gufata ishusho mu Gicurasi 2022, ubwo yitabiraga amarushanwa yategirwaga na RGB ku bufatanye na UNDP wo guteza imbere itangazamakuru.
Ati:
“Umushinga wanjye wa mbere ntiwatsinze, ariko sinacitse intege. Nawusubiyemo neza, ndawunoza, barawemera, bampa amahugurwa n’ibikoresho by’ibanze.”
Iyi nkunga yatumye agira icyizere maze nyuma ashinga YouTube channel ye ikanakundwaga cyane, ari na byo byamuhaye imbaraga zo gutekereza ku rwego runini rwa televiziyo.

Senateri Dr. Frank Habineza na we yari ahari

Mutesi yavuze ko iyi televiziyo ye ari urubuga rw’ibiganiro bifite ireme, ubusesenguzi bufasha umuryango nyarwanda gutera imbere ndetse n’ubuvugizi ku bibazo by’umuryango n’uburinganire.
Ati:
“Mama Urwagasabo TV si televiziyo isanzwe; ni inzozi z’umuntu zagezweho nyuma y’igihe kinini cy’akazi, ukwiyemeza no kudacika intege.”

Uturuse i bumoso ni Producer Ishimwe Clement, David Bayingana na Israel Mbonyi

Muri uyu muhango kandi hskusanyirijwe inkunga ya miliyoni 14 z’ anafaranga y’ u Rwanda zo gushyigikira Mama Urwagasabo TV. Muri yo harimo miliyoni eshanu xatanzwe n’ Apotre Mignone Kabera, eshatu zatanzwe na Coach Gael, ebyiri zatanzwe ndetse n’ andi yatanzwe n’ abandi bantu batandukanye.

Umunyamakuru Solange Ayanone mu baje gushyigikira Scovia Mutesi

Abitabiriye ibi birori bashimye cyane icyizere n’ubutwari bwa Mutesi Scovia, bavuga ko urugendo rwe ari isomo rikomeye ku rubyiruko n’abanyamakuru bakiri bato bifuza gukora itangazamakuru ryigenga.

Knowless Butera na we yari ahari

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts