BREAKING

Imikino

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano ya miliyoni 60 FRW na Be One Gin

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uruganda Roots Investment Group Ltd, rukora ibinyobwa bya Be One Gin afite agaciro ka miliyoni 60 Frw.

Aya masezerano y’umwaka umwe agena ko uru ruganda ruzajya ruhemba umukinnyi mwiza w’umukino 100.000 Frw, umukinnyi mwiza w’ukwezi 400.000 Frw, ndetse n’ibindi

Mudaheranwa Yussuf, Chairman wa Rwanda Premier League, yavuze ko ibi bihembo bizongera ishyaka mu bakinnyi no guteza imbere ikipe y’igihugu.

Ati: “Twishimiye iki gikorwa ndetse n’indi ntambwe ku mupira wacu. Bizafasha abakinnyi kongera ishyaka no kwitwara neza, ndetse bizateza imbere Ikipe y’Igihugu.”

Yussuf Mudaheranwa, Chairman wa Rwanda Premier League

Umuyobozi wa Roots Investment Group Ltd, Habumugisha Jean Paul, yavuze ko bahisemo kongera gushyigikira umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse ko ibi bihembo bizafasha kuzamura impano z’abakinnyi no kwitura abanyarwanda bishimira ibinyobwa byabo.

B One Gin yasinyanye amasezerano ya miliyoni 60FRW ku mwaka na Rwanda Premier League

B One Gin ije yiyongera kuri ePOBOX, undi mufatanyabikorwa wasinyanye amasezerano na Rwanda Premier League.
Uyu akazajya ahemba umukinnyi witwaye neza mu cyumweru ndetse n’ umufana mwiza kuri buri mukino ndetse n’ umukinnyi w’ umwaka uzajya uhabwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 FRW

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts