BREAKING

AmakuruPolitikiUburezi

Rwanda Coding Academy izahagararira u Rwanda mu irushanwa nyafurika rya Junior Achievement

Ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga, Rwanda Coding Academy, ryatsindiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa nyafurika rya Junior Achievement Africa Company of the Year 2025, rizabera i Abuja muri Nigeria mu Ukuboza uyu mwaka.

Ni nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya Junior Achievement Rwanda, ritegurwa buri mwaka rigamije gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo, gucunga neza imari no gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubucuruzi.

Uyu mwaka, Rwanda Coding Academy yatsindiye iri rushanwa binyuze mu mushinga Agro Haven, wakozwe n’abanyeshuri bane biga muri iri shuri. Uwo mushinga ushingiye ku buhinzi bukorerwa mu buryo butagendeye ku butaka (soilless farming), aho ibihingwa bihabwa ibibitunga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ni uburyo butanga ibisubizo ku bibazo by’ubuhinzi bwo mu mijyi, aho ubutaka buhingwa buba ari buke cyangwa bwubatsweho.

Umwe mu bakoze uyu mushinga, Hirwa Emma Response, yavuze ko waturutse ku bushake bwo gushaka igisubizo ku kibazo cy’ubutaka bukomeje kugabanuka bitewe n’iyongera ry’abaturage.

Mu magambo ye yagize ati: “Twabonye ko uko abantu biyongera ari ko ubutaka bugabanuka, nyamara ibyo kurya bikiyongera. Ni ho twatekereje uburyo ikoranabuhanga ryafasha kongera umusaruro w’ibiribwa nta kwangiza ibidukikije,”

Umuyobozi Mukuru wa Junior Achievement Rwanda, Rubagenga Emery, yashimye imbaraga zashyizwe muri iri rushanwa, asaba abaryitabiriye gukomeza urugendo rwo guhanga udushya. Yakomeje agira ati: “Urugendo rwo kwiga ntirurangira aha. Abatsinze ndabasaba kuzahagararira u Rwanda neza ku rwego rwa Afurika kandi mukomeze kwiyungura ubumenyi no guhanga udushya,”

Niyikora Kevine, umwe mu batsinze, yavuze ko iri shimwe ribahaye icyizere gikomeye nyuma yo guhangana n’abanyeshuri bafite impano zikomeye. Yagize ati: “Ntitwari tuzi ko dushobora gutsinda kuko hari ibitekerezo byinshi byiza byari bihatanye. Ariko ubu twungutse icyizere gikomeye,”

Abatsinze bahawe igihembo cya $500 ndetse bazishyurirwa itike y’indege iberekeza muri Nigeria aho bazahagararira u Rwanda mu kiciro cya nyuma cy’irushanwa cya Junior Achievement Africa Company of the Year 2025.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts