BREAKING

Amakuru

Rubavu: Impanuka yahitanye abantu 11

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwatangeje ko impanuka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026, yahitanye abantu 11.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ashyira Saa Munani z’igicamunsi, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo ho mu Mudugudu wa Nyaburanga.
Ni impanuka yatewe n’ikamyo yagonze ivatiri, moto n’abaturage bagenderaga ku ruhande rw’umuhanda, hapfa abantu 11.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye itangazamakuru ko ikamyo yo mu bwoko bwa BENZ yagonze moto yariho abantu babiri bahita bitaba Imana.
Yakomeje ati “Iyi kamyo yanagonze abantu babiri bagendaga mu muhanda. Bapfuye bageze ku bitaro, yagonze kandi indi modoka yarimo abantu barindwi, batandatu barapfa umwe arakomereka, nyuma y’uko aguweho na kontineri yari itwawe n’iyo modoka.”
Meya Mulindwa yihanganishije imiryango yose yabuze ababo, anifuriza uwakomeretse gukira vuba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye itangazamakuru ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’uwari utwaye ikamyo.
Ati “Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko ku wari utwaye ikamyo, ari na ho duhera dusaba abashoferi kujya bashishoza bakareba neza umuhanda bagezemo mu buryo bwo gukumira impanuka.”
Amakuru ahari kandi akaba avuga ko mu bari muri iyi kamyo nta wapfuye. Umushoferi wayo yakomeretse bikomeye mu gihe abandi babiri bari kumwe bakomeretse byoroheje.
Imirambo y’abitabye Imana yahise ijyanwa mu Bitaro bya Gisenyi, ari na byo biri kuvurirwamo abakomeretse

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts