BREAKING

Imyidagaduro

Richard Nick Ngendahayo yasangiye n’abahanzi ba Gospel

Mu ijoro ryo ku wa 22 Ugushyingo 2025, muri Mövenpick Hotel, habereye igikorwa cyihariye cyahuye abahanzi b’inararibonye n’abakiri bato mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyateguwe na Richard Nick Ngendahayo.

Ni igikorwa cyateguwe mu buryo bw’ibanga, kuko ntitangazamakuru ryari ryatumiwe, hagamijwe guha umwanya abahanzi ngo baganire bisanzuye, basangire ubunararibonye ndetse banubake umubano urambye.

Richard Ngendahayo yavuze ko yari aherutse kubona bamwe muri bagenzi be bakoranye umurimo w’Imana, bityo iki gikorwa kikaba cyari uburyo bwo kongera guhura, kuganira no kumenyana n’abahanzi bashya bakomeje kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Théo Bose Babireba na we yari ahari

Mu biganiro bagiranye, hibanzwe cyane ku rugendo rwa muzika, aho abahanzi bashya bashimiye cyane abakuru babo kuba barabaciriye inzira, bakabahesha icyizere cyo gukomeza gukora umurimo w’Imana batagabanije imbaraga.

Richard Nick Ngendahayo yasangiye n’ abahanzi bagenzi be bakora Gospel

Na bo, abahanzi bakuru bashimiye cyane ingufu n’ubwitange by’abahanzi b’igihe gito, bemeza ko ibikorwa nk’ibi bikwiye kuba kenshi kugira ngo habeho ubufatanye n’ubwuzuzanye.

Gaby Kamanza na Dominic Nick ni bamwe mu bitabiriye uyu musangiro

Mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa harimo Israel Mbonyi, Tonzi, Aime Uwimana, Alex Dusabe, Dominic Nick, Prosper Nkomezi, Wibabara Gisele Phany, Gaby Kamanzi n’abandi benshi.

Israel Mbonyi na we yari ahabaye

Uretse kuganira no gusangira, Richard Ngendahayo yanaboneyeho umwanya wo gutumira bagenzi be mu gitaramo cye kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo Richard Ngendahayo agiye gukorera i Kigali kiba nyuma y’imyaka 17 yamaze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomeje ibikorwa bye bya muzika.

Prosper Nkomezi mu bitabiriye uyu musangiro
Umuhanzi Tonzi na Richard Nick
Aimé Uwimana, unwe mu bahanzi bamaze igihe na we yari ahari

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts