Nyuma y’ uko atowe, Perezida w’ ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yagize Mugisha Richard umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’iri shyirahamwe.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, ni bwo FERWAFA yatoye Komite Nyobozi nshyaizayobora mu myaka ine iri imbere isimbuye iya Munyantwali Alphonse.
Nyuma y’uko Shema Fabrice atorewe kuyobora iri shyirahamwe, we n’abo bazafatanya kuriyobora, bahisemo umunyamabanga usimbura Kalisa Adolphe ’Camarade’ wari umaze imyaka ibiri kuri uyu mwanya.
Mugisha Richard wari usanzwe muri komite yacyuye igihe, akanaba mu nshya nka Visi Perezida ushinzwe Tekinine, ni we wahawe izi nshingano nk’Umunyamabangwa wagateganyo wa FERWAFA.
Hari amakuru avuga ko Bonnie Mugabe wigeze kuba muri FERWAFA ashinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru, ari we ushobora kuzaba Umunyamabanga Mukuru.
Shema Fabrice kandi na we yahererekanyije ububasha na Alphonse Munyantwali yasimbuye.

Undi wahawe inshingano ni Hakizimana Louis uzakomeza kuba Komiseri ushinzwe Imisifurire, akazageza mu Ukuboza 2025 ubwo FERWAFA izaba yongera guterana mu Nama y’Inteko Rusange.