Mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru, Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yavuze ko uru rwego rutazihanganira amakimbirane ari hagati y’abanyamakuru b’imikino Muramira Régis na Sam Karenzi.
Ibi Dr. Murangira yabitagarije mu kiganiro n’ itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki 15 Gicurasi 2025.
Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye, aho imwe muri izo ari ijyanye n’amakimbirane amaze iminsi hagati ya Sam Karenzi na Muramira Regis.
Sam Karenzi ni umuyobozi akaba na nyiri Radio SK FM yafunguye mu mezi make ashize, na ho Regis Muramira we akaba umuyobozi kuri radio Fine FM.
Aba bagabo bombi usibye kuba barakoranye kuri Fine FM mu kiganiro cya Sport, ni na bamwe mu barambye cyane muri uwo mwuga ndetse banafite abakunzi benshi.

Mu kwezi gushize ni bwo hatangiye kumvikana amakimbirane hagati y’aba bombi, ahanini ashinjiye ku gushinjanya gusenya umupira w’ amaguru w’u Rwanda. Ni amakimbirane yafashe intera aho buri umwe uko yageraga kuri micro za radio akorera yibasiraga undi mu buryo bukomeye, bikaba uko ku munsi ukurikiyeho kuko undi na we ubwo yabaga yinjiye mu kiganiro, yatangiraga asubiza undi, amwibasira.
Muri iki kiganiro n’ itangazamakuru, ubwo Umuvugizi wa RIB yavugaga kuri aya makimbirane hagati ya Sam Karenzi na Regis Muramira yavuze ko urwego rw’ Ubugenzacyaha rubihanangiriza, ko ibyo bombi barimo bishobora kurangira bisanze mu cyaha kandi ko RIB itazarebera.

Dr. Murangira yagize ati: “Iyo dusesenguye imvugo zabo bakoresha basubizanya, tubona zishingiye ku makimbirane baziranyeho byihariye. Ukabona ko bagenda babikwedura. Uko byatangiye mbere si ko tubibona ubu.”
Yakomeje ati: “Ibi bifatwa nko gutandukira amahame y’umwuga wabo w’itangazamakuru, ariko kandi ibyo birabaganisha mu nzira zo gukora ibyaha. Baragenda basatira ibyaha. Ibintu baziranyeho nibabibike bo ubwabo, bareke kubizana bakoresha itangazamakuru.”
Umuvugizi wa RIB yakomeje agira ati: “Kugira ibyo bapfa barakoranye bibaho, ariko ntibivuze ngo umwe asubize undi, undi ateguze igice cya kabiri. Usanga ari ibintu tutagakwiriye kubona mu bantu nka bariya b’aba Senior, biragayitse. Bakeka ko ari ukwidagadura ariko na ho ukuboko k’ubutabera kugerayo.”
Kuri aya makimbiranae kandi, Dr. Murangira yagarageje ko noneho no kuba buri umwe muri aba bashyamiranye byaragaragaye ko agiye afite uruhande rumushyigkiye, birushaho gukomeza ikibazo cyabo.

Ku bijyanye no kuba buri umwe agiye afite abamushyigikiye, Dr. Murangira yagize ati: “Ikibabaje ubona ko buri umwe aba afite abamushyigikiye, bikaganisha mu murongo wo gukimbiranya abantu. Abantu bararambiwe kandi bamaze no kubihaga. Gushyamirana nka kuriya iyo bidakumiriwe birangira bibaye ibyaha. Ni ibintu RIB itazihanganira.”
RIB kandi yagiriye inama abafata uruhande rw’ ababa bahanganye, bakamera nk’abafana b’ impande zishyamiranye ko na bo bashobora kwisanga mu byaha, bakabihanirwa mu gihe nyamara impande z’abastar cyangwa abandi bibwiraga ko bari inyuma bafana ntawe uba yabibatumye.
Sam Karenzi na Regis Muramira bashyamiranye ubu, ubundi bahoze bumvikana. Binavugwa ko ko Sam ubwe ariwe wazanye Regis kuri Fine FM ngo bakorane, mbere y’ uko Sam ahamusiga akajya kuri SK FM.