Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umwarimu wo muri kaminuza, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga.
Nk’uko byasohotse mu itangazo RIB yashyize ku rubuga rwayo rwa X mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2026, iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera, abizeza amafaranga.
Uyu mwarimu ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
Mu itangazo ryayo, RIB yagize iti: “RIB iributsa abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza, bigira ingaruka ku muryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.”
Yakomeje yihanangiriza uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa na gato, inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu, bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.









