BREAKING

AmakuruImikino

RGB yongereye igihe Komite y’ Inzibacyuho ya Rayon Sports

Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahaye uburenganzira Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports iyibowe na Murenzi Abdallah, kugira ngo ikomeze imirimo yahawe irimo kuvugurura amategeko.

Ku wa 25 Ugushyingo 2025, ni bwo iyi komite y’agateganyo yahawe igihe cy’amezi atatu kugira ngo ivugurure amategeko y’Umuryango Rayon Sports mu nzego zawo no gushyiraho umurongo w’imiyoborere y’Umuryango.

Nubwo ari akazi katoroshye yari ihawe, hiyongereyeho akandi ko kubanza gufasha ikipe kubona abakinnyi n’abatoza bashya no kugumana bamwe mu bo isanganywe, kugira ngo yiyubake ihereye mu kibuga.

Ibi byarakozwe Rayon Sports igura abakinnyi bashya kandi benshi, hakurikiraho ikibazo cyo kubahemba na cyo cyagiye gihabwa umurongo buhoro buhoro hakurikije ibibazo byari bihari.

Amezi atatu yari make kugira ngo ibi byose bibe bikozwe kandi neza, ari na yo mpamvu yahawe andi mezi atatu yo kugira ngo ikomeze kunoza amategeko n’imiyoborere ihamye y’iyi kipe yabaye agatereranzamba.

Iyi komite igizwe na Murenzi Abdallah wari usanzwe ari Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi yaseshwe, mu gihe abandi bayigize ari Musabyimana Jean Baptiste, Gakwaya Olivier, Akayezu Josée na Me Nubumwe Jean Bosco.

Ni ku nshuro ya kabiri Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rugerageza gukemura ibibazo bya Rayon Sports muri ubu buryo, aho byaherukaga mu 2020.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts