Kuri uyu wambere tariki 28 Nyakanga 2025 habaye umuhango wo gusezerera mu cyubahiro Abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abo amasezerano yabo y’akazi yageze ku musozo.
Ni umubango wabereye ku cyicaro gikuru cy’ Ingabo z’ U Rwanda RDF ku Kimihurura mu mugi wa Kigali byitabirwa na Minisitiri w’ Ingabo Juvenal Marizamunda, Umugaba w’ Ingabo z’ U Rwanda General Mubarakh Muganga, abandi bayobozi mu nzego za Gisirikare ndetse n’ imiryango y’ abasezeweho.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yashimye umurimo ukomeye aba basirikare bakoreye igihugu mu gihe cyabahamagaye.
Ati “Mwaritanze ku rugamba rwo kubohora igihugu, muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mugira uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu cyacu. Mwagize uruhare rutagereranywa mu guteza imbere Ingabo z’u Rwanda ziba ingabo zikomeye kandi zikora kinyamwuga, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Umusanzu wanyu by’umwihariko mu gisirikare ntuzibagirana.”
Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko ubumenyi n’inararibonye bafite bigikenewe mu iterambere ry’igihugu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange, umurava n’uruhare bagize mu bikorwa bigamije kubaka igihugu, ndetse abasaba gukomeza gufatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije iterambere.
Ati “Uyu munsi urihariye ku basirikare bitanze batizigama. Nubwo muhagaritse imirimo y’urwego rwa gisirikare, ntabwo muhagaritse kugendera ku ndangagaciro z’ingabo z’u Rwanda. Izo ndangagaciro zizakomeza kubayobora no gutuma muhora mwiteguye gukorera igihugu igihe cyose muhamagawe.”
Gen Muganga yavuze ko aba basirikare bagiye mu kiruhuko bagaragaje ubwitange ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ku rugendo rukomeye rwo kongera kubaka igihugu.
Yanashimiye abashakanye n’aba basirikare ukwihangana bagaragaje igihe batari bahari bakita ku miryango ku buryo abasirikare bari mu kazi barushagaho kugakora neza batuje.
Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, wavuze mu mwanya w’abagiye mu kiruhuko yavuze ko bishimiye urwego RDF iriho n’umusanzu batanze mu kugira ngo ihagere. Yahamije ko mu buzima bagiyemo bazakomeza gukorera igihugu binyuze mu nzira zinyuranye.
Ati “Turashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku miyoborere ireba kure yayoboranye RDF, ikavamo ingabo zubashywe cyane mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga. Nubwo tugiye mu kiruhuko, turiteguye kandi dufite ubushake bwo gukorera igihugu cyacu igihe cyose bizaba bikenewe. Uyu munsi tugiye gukuramo impuzankano ariko ntabwo turambitse hasi inshingano dusabwa kubahiriza ku gihugu cyacu.”
Uyu muhango wabereye ku cyiciro cya RDF ku Kimihurura ukaba wari uwo gusezera ku basirikari bo ku rwego rwa General na ba Ofisiye.
Ni mu gihe kandi ibirori nk’ ibi bya ba Su-Ofisiye n’abandi bafite amapeti ari munsi yaho byo byabereye ahakorera diviziyo zitandukanye za RDF mu gihugu.
Abagiye mu kiruhuko bahawe ‘certificat’ z’ishimwe kubera umurimo ukomeye bakoze mu Ngabo z’u Rwanda.