BREAKING

AmakuruPolitiki

RDC na AFC/M23 bemeranyije kurekura imfungwa za buri ruhande

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro AFC/M23 byumvikanye ku buryo bwo kurekura imfungwa za buri ruhande, bibifashijwemo na Leta ya Qatar.

Aya makuru yemejwe ku wa 12 Nzeri 2025 n’umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, wavuze ko ari intambwe ikomeye iganisha ku guhagarika ubushyamirane mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati: “Dushimye isinywa ry’uburyo bwo kurekura imfungwa ryakozwe na Leta ya RDC na AFC/M23, intambwe ikomeye iganisha ku guhagarika ubushyamirane no ku mahoro mu burasirazuba bwa RDC.”

Hashingiwe kuri ubu buryo, Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC) izaba umuhuza mu gushakisha imfungwa za buri ruhande, kuzigenzura no kuzirekura.

Boulos yongeyeho ati: “Turashimira byimazeyo umurimo wa Qatar na ICRC kandi dushishikariza impande gushingira kuri iyi ntambwe mu kugera ku masezerano ya nyuma y’amahoro.”

Massad Boulos ubanza i bumoso yishimiye intambwe yatewe hagati ya RDC na AFC M23

Kurekura imfungwa ni imwe mu ngingo zigize amahame yasinywe tariki ya 19 Nyakanga 2025 hagati ya RDC na AFC/M23. Gusa kutubahiriza aya mahame no kudahagarika imirwano byatumye gahunda yo gusinya amasezerano ya nyuma y’amahoro itinda.

Mu kwezi gushize, impande zombi zohereje intumwa muri Qatar kugira ngo bashakire ibisubizo imbogamizi zabujije kubahiriza aya mahame. AFC/M23 yari yamaze kugaragaza ko idashobora kwinjira mu biganiro by’amahoro mu gihe imfungwa 700 zirimo abanyamuryango bayo n’abakekwaho kuba abayigize zitararekurwa.

Inyandiko y’amahame impande zombi zasinyanye yavugaga ko ingingo zayo zagombaga gushyirwa mu bikorwa bitarenze tariki 29 Nyakanga 2025, ibiganiro bigatangira ku ya 8 Kanama, naho amasezerano y’amahoro agasinywa bitarenze ku ya 18 Kanama 2025.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts