Kuri uyu wagatatu tariki 6 Ugushyingo 2024 ikipe ya Rayons Sport FC yatsinze iya Musanze F.C igitego kimwe ku busa.
Ni mu mukino ikipe ya Musanze yari yakiriyemo iya Rayons Sport kuri stade Ubworoherane mu karere ka Musanze mu mukino w’ umunsi wa cyenda muri shampiyona y’ ikiciro cya mbere mu mu mupira w’ amaguru mu Rwanda.

Ikipe zombi bigaragara ko zari zashyize imbaraga nyinshi mu kwitegura uyu mukino, zagaragaje umukino mwiza urimo ihangana ku mpande zombi. Ni umukino kandi wari witabiriwe n’ abafana benshi, barimo n’ abatari bake bari baturutse mu mugi wa Kigali bagiye gushyikira Rayons barangajwe imbere na bamwe mu bayobozi bayo muri iki gihe ndetse n’ abahoze bari mu buyobozi bw’ iyi kipe yambara ubururu n’ umweru.

Abantu nka Sadatte Munyakazi, Patrick Namenye, Olivier Gakwaya na Denis Gacinya ni bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sport bari bayiherekeje mu majyaruguru y’ U Rwanda guhangana na Musanze.

Igice cya mbere cy’ uyu mukino cyarangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi, ibintu ariko bitatinze guhinduka kuko nyuma y’ iminota itanu gusa igice cya kabiri gitangiye, ku munota wa 51 w’ umukino Charles Bbaale yahise atsindira Rayons Sports igitego cyayo cya mbere ari na cyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Intsinzi y’ uyu munsi ikaba yUjuje imikino itanu Rayons Sport imaze gutsinda yikurikiranya muri shampiyona y’ uyu mwaka. Nyuma yo gutangira shampiyona iganya imikino yayo ibiri ya mbere, iyi kipe mu mukino wayo wa gatatu yatsinze Gasogi United, ikomereza kuri Rutsiro F.C, ikurikizaho Bugesera ndetse na Kiyovu iheruka gutsinda 4-0 mu mukino wazihuje mu mpera z’ icyumweru gishize.

Kugeza ubu ku rutonde rw’ agateganyo rwa shampiyona y’ umupira w’ amaguru mu Rwanda, Rayons Sport iri u mwanya wa kabiri n’ amanota 17 n’ ibirarane bibiri, ikaba ikurikira Gorilla FC yo ifite amanota 18.









