BREAKING

Imikino

Rayons yatsinze Kiyovu 4-0

Ikipe ya Rayons Sports yatsinze Kiyou Sports ibitego 4-0 mu mukino wa shampiona wahuje amakipe yombi kuri uyu wagatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024.

Muri uyu mukino wabereye I Nyamirambo kuri Pele Stadium ikipe zombi zari zahize bikomeye, Kiyovu yari imaze hafi imyaka itanu idatsindwa na Rayons yari yahize gukomereza kuri uwo muvuduko n’ ubwo iyi kipe yambara icyatsi n’ umweru imaze iminsi mu bibazo by’ amikoro ndetse n’ iby’ abakinnyi.Ni ibibazo byayisunikiye no kukuba mbere y’ mukino w’ uyu munsi Kiyovu yari ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’ agateganyo rwa sampiyona.

Ni mu gihe ku rundi ruhande mukeba wayo Rayons Sport umuntu yavuga ko iri mu bihe byiza, dore ko imikino itatu ya shampiyona yose iheruka yayitsinze. Ikindi kandi cyari mu byongerereye  iyi kipe ikomoka I Nyanza morale mbere y’ uyu mukino ryari igaruka mu ikipe ry’abahoze bari mu buyobozi bwa Rayons Sport mu bihe byashize bazwi nk’ Imena za Rayons Sport baragajwe imbere n’ abarimo Paul Muvunyi, Dr. Emile Rwagacondo n’ abandi

Hejuru y’ ubukeba busanzwe bw’ aya makipe kandi,  ikindi cyakomezaga uyu mukino wa none  ni prime cyangwa agahimbazamusyi kari kasezeeranyijwe abakinnyi kuri buri ruhande mu gihe baba batsinze.

Ikipe zombi zari zemereye abakinnyi bazo ibihumbi ijana na mirongo itanu by’ amafaranga y’ U Rwanda (150,000 FRW) kuri buri mukinnyi mu gihe baba batsinze.  Gusa kuri Rayons Sport ho bari bongereyeho ko kuri buri gitego kigize intsinzi baza kongerere buri mukinnyi ibihumbi mirongo itatu by’ amafaranga y’ U Rwanda (30,000FRW). Bivuze ngo hejuru y’ ibihumbi 150,000 FRW bongeraho ibindi bihumbi 90,000 FRW nyuma y’ uko batsinze ibitego bitatu byiyongera kuri kimwe cyari cyabahaye itsinzi.

Uyu mukino wari witabiriwe n’ abafana benshi ku mpande zombi warangiye Rayons itsinze Kiyovu ibitego bine ku busa. Ni ibitego byose byatsinzwe mu gice cy’ akabiri.

Ibitego byose bya Rayons Sport byatsinzwe mu gice cya kabiri cy’ umukino. Igitego cya mbere cya Hadji Iraguha ku munota wa 57, icya kabiri na none cy’ uyu musore ku munota 76, ubundi ku munota wa 78 hatsindwa  icya gatatu na Fall Ngagne hanyuma  agashinguracumu kaza gushyirwamo na Adama Bagayogo ku munota wa 95 w’ umukino.

Uyu mukino usize Rayons iri ku mwanya w akabiri ku rutonde rw’ agateganyo rwa shampiyona.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts