Rayons yatsinze Etincelles yongera kuyobora Shampiyona
Mu mukino yatsinzemo Etincelles kuri iki cyumweru, Rayons Sport yahise yongera kuyobora urutonde rwa Shampiyona rw’ agateganyo.

Rayons Sport yatsinze 2-1 Etincelles mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Stade Umuganda y’ I Rubavu.
Gikundiro yasabwaga gutsinda uyu mukino kugirango yisubize umwanya wa mbere wari waraweho na Mukeba wayo APR FC nyuma y’ uko iyi kipe y’ Ingabo yari yaraye inyagiriye n’ ubundi Rutsiro FC 5-0 kuri iki kibuga.

Mu mukino rero wo kuri iki cyumweru Etincelles yari yakiriyemo Rayon Sport benshi bari bategereje kureba ikipe yikura I Rubavu iri imbere muri aya makipe ayoboye Shampiyona mu gihe isigaje imikino itandatu gusa ikagera ku musozo.
Ni umukino warimo ishyaka ku mpande zombi ndetse bigaragra ko buri ruhande rushaka intsinzi hakiri kare
Nyuma yo gukomeza kugerageza kwinjira mu rubuga rw’ amahina inshuro nyinshi, ikipe ya Rayon Sports yakomeje guhatana kugeza ku munota wa 30 w’ umukino ubwo rutahizamu wayo Biramahire Abeddy yatsindaga igitego cya mbere.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ari nako ashaka ibitego ariko igice cya mbere kirangira Rayons Sport ikiyoboye umukino n’ igitego kimwe ku busa bwa Etincelles
Mu gice cya kabiri n’ ubundi umukino wagaragayemo gusatira ku mpande zombi ariko ibitego bitinda kuboneka, gusa Rayons Sport yakomeje kuyobora umukino n’ ubundi.
Ikipe ya Etincelles na yo ariko yagumye kugerageza uburyo butandukanye ishaka kureba ko yabona igitego cyo kwishyura ariko abakinnyi ba Rayon Sports baguma kwihagararaho.
Ku munota wa 73 Muhire Kevin yazamukanye umupira imbere y’izamu rya Etincelles FC maze awuha Biramahire Abeddy watsinze igitego cya kabiri.

Rayons Sport yagaragazaga inyota yo kuba yatsinda n’ ibindi bitego yakomeje gukina neza ihanahana umupira kugeza ku munota wa 90 ubwo Etincelles ahubwo yayibonagamo igitego gitsinzwe na Ismail.
Iki gitego ni cyo cyabaye icya nyuma muri uyu mukino maze gisiga Rayons Sport itahana amanota atatu y’ umunsi ihita inasubira ku mwanya wa mbere n’ amanota 53, ikaba irusha inota rimwe APR FC ya kabiri