BREAKING

Imikino

Rayons Sport yatsinze Etincelles yisubiza umwanya wa mbere

Rayons yatsinze Etincelles yongera kuyobora Shampiyona

Mu mukino yatsinzemo Etincelles kuri iki cyumweru, Rayons Sport yahise yongera kuyobora urutonde rwa Shampiyona rw’ agateganyo.

11 ba Etincelles babanje mu kibuga

Rayons Sport yatsinze 2-1 Etincelles mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Stade Umuganda y’ I Rubavu.
Gikundiro yasabwaga gutsinda uyu mukino kugirango yisubize umwanya wa mbere wari waraweho na Mukeba wayo APR FC nyuma y’ uko iyi kipe y’ Ingabo yari yaraye inyagiriye n’ ubundi Rutsiro FC 5-0 kuri iki kibuga.

Abakinnyi Rayons Sport yabanje mu kibuga

Mu mukino rero wo kuri iki cyumweru Etincelles yari yakiriyemo Rayon Sport benshi bari bategereje kureba ikipe yikura I Rubavu iri imbere muri aya makipe ayoboye Shampiyona mu gihe isigaje imikino itandatu gusa ikagera ku musozo.

Ni umukino warimo ishyaka ku mpande zombi ndetse bigaragra ko buri ruhande rushaka intsinzi hakiri kare
Nyuma yo gukomeza kugerageza kwinjira mu rubuga rw’ amahina inshuro nyinshi, ikipe ya Rayon Sports yakomeje guhatana kugeza ku munota wa 30 w’ umukino ubwo rutahizamu wayo Biramahire Abeddy yatsindaga igitego cya mbere.

Rutahizamu Abeddy Biramahire yishimira igitego yari amaze gutsinda

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ari nako ashaka ibitego ariko igice cya mbere kirangira Rayons Sport ikiyoboye umukino n’ igitego kimwe ku busa bwa Etincelles

Mu gice cya kabiri n’ ubundi umukino wagaragayemo gusatira ku mpande zombi ariko ibitego bitinda kuboneka, gusa Rayons Sport yakomeje kuyobora umukino n’ ubundi.

Ikipe ya Etincelles na yo ariko yagumye kugerageza uburyo butandukanye ishaka kureba ko yabona igitego cyo kwishyura ariko abakinnyi ba Rayon Sports baguma kwihagararaho.

Ku munota wa 73 Muhire Kevin yazamukanye umupira imbere y’izamu rya Etincelles FC maze awuha Biramahire Abeddy watsinze igitego cya kabiri.

Abeddy Biramahire yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino

Rayons Sport yagaragazaga inyota yo kuba yatsinda n’ ibindi bitego yakomeje gukina neza ihanahana umupira kugeza ku munota wa 90 ubwo Etincelles ahubwo yayibonagamo igitego gitsinzwe na Ismail.

Iki gitego ni cyo cyabaye icya nyuma muri uyu mukino maze gisiga Rayons Sport itahana amanota atatu y’ umunsi ihita inasubira ku mwanya wa mbere n’ amanota 53, ikaba irusha inota rimwe APR FC ya kabiri

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts