BREAKING

Amakuru

Rayons Sport yatangaje ibizakorwa muri Rayons Week y’ uyu mwaka

Ikipe ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo, Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Ltd, byamuritse ibikorwa bizaba mu cyumweru cyahariwe iyi kipe “Rayon Week” kizasozwa na ‘Rayon Sports Day’ izwi nk’Umunsi w’Igikundiro tariki ya 15 Kanama muri Stade Amahoro.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Uruganda rwa SKOL mu Nzove kuri uyu wa Kane, aho cyitabiriye n’abayobozi b’impande zombi, abahanzi Kenny Sol na Zeo Trap n’aba-Djs, Anita Pendo na Bisoso, bose bazasusurutsa abazitabira ibikorwa bya “Rayon Week”.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko “Rayon Week” izaba igizwe n’ibikorwa bitandukanye bizasozwa n’Umunsi w’Igikundiro uzabera muri Stade Amahoro ku wa 15 Kanama 2025.

Ati “Tuzamara iminsi itanu dukora ibikorwa bitandukanye, hanyuma dusoze na Rayon Sports Day aho tuzakina na Yanga SC. Iyi kipe yo muri Tanzania izagera mu Rwanda tariki ya 11 Kanama, izifatanya na Rayon Sports mu bikorwa bitandukanye birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Muri Rayon Week, iyi kipe yambara ubururu n’umweru iteganya gukina imikino itatu ya gicuti izabera mu mijyi itandukanye.

Ku munsi w’Umuganura, tariki ya 1 Kanama, hazaba umukino wa Rayon Sports na Gasogi United i Nyanza, tariki ya 6 Kanama habe umukino na Gorilla FC i Ngoma naho tariki ya 9 Kanama hari umukino na Etincelles FC i Rubavu.

Twagirayezu uyobora Rayon Sports yashimangiye ko bari kubaka ikipe nziza ndetse abakunzi bayo bazayibona neza ku mukino wa gicuti bazahuramo na Yanga SC.

Ati “Turi kugura abakinnyi batandukanye kandi beza. Rayon Sports ni ikipe nini imaze kuba ubukombe muri Afurika, muzabibona kuri Yanga SC.”

Ku bijyanye n’imyambaro mishya yambarwa n’abakinnyi ndetse n’abafana ba Rayon Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko izagera mu Rwanda tariki ya 1 Kanama ndetse kuva icyo gihe izatangira kugurishwa.

Emmanuel Laumonier ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL, yavuze ko bishimiye umubano bafitanye na Rayon Sports kuva mu myaka 11 ishize, aho warenze kuba uwo ubufatanyabikorwa ahubwo impande zombi zikaba zibanye nk’izashyingiranywe.

Yongeyeho ko kuri ubu bazamuye amafaranga bageneraga Rayon Sports ho miliyoni 20 Frw ndetse bazakomeza kuyishyigikira kugira ngo igire ikipe nziza ishobora kwitwara neza.

SKOL iteganya ko muri Rayon Sports Week hazaba hari tombola inyuze mu kinyobwa cya SKOL Lager aho abantu bashobora gutsindira ibirimo imyambaro y’ikipe n’amatike yo kwitabira “Rayon Sports Day

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts