Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yaguze imodoka nshya yatwaye ibihumbi 135$ [asaga miliyoni 200 Frw].
Ibijyanye n’ iyi Bus ni bimwe mu byatangajwe ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe yambara uburyo n’ umweru bwatangizaga ku mugaragaro umushinga mushya wo kubarura abakunzi bayo uzwi nka Gikundiro *702#.
Bus nshya ya Rayons Sport ni imodoka izaba igendanye n’igihe n’imiterere y’u Rwanda nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah.
Bwana Murenzi yavuze ati “Ni imodoka twaguze hamwe n’umufatanyabikorwa wacu Airtel kuko buriya ingendo zitwara byinshi mu buzima bwa Rayon Sports. Izaba igendanye n’igihe kandi igendanye n’imiterere y’igihugu cyacu kuko murabizi hari izo twagize zitazamukaga Shyorongi.”

Biteganyijwe ko iyi modoka iri gukorerwa mu Bushinwa, izagera mu Rwanda mu mezi abiri ari imbere.