Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko izakina umukino mpuzamahanga wa gicuti uzayihuza na Vipers SC yo muri Uganda ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, kuri Kigali Pelé Stadium.
Vipers ni imwe mu makipe ari kwitegurira mu Rwanda umwaka utaha w’imikino, aho ihari ngo ikine imikino ya gicuti, dore ko uwa mbere wamaze kuyihuza na Azam FC yo muri Tanzania warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Nyuma y’uyu mukino, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaganiriye n’iyi kipe, zombi zemeza ko zizakina umukino wa gicuti, dore ko amakipe yombi azakina amarushanwa mpuzamahanga.
Rayon Sports iheruka gukina umukino mpuzamahanga wa gicuti ihura na Yanga SC yo muri Tanzania, gusa si umukino wayigendekeye neza kuko yatsinzwe ibitego 3-1.
Si uyu mukino gusa Vipers izaba ihuriyemo n’ikipe yo mu Rwanda muri iyi myiteguro, dore ko yanakinnye imikino ibiri na Gorilla FC yabereye muri Uganda kandi yose ikayitsinda.
Vipers itozwa na Ivan Minneart izahura na African Stars FC yo muri Namibia mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, mu gihe Rayon Sports iri kwitegura Singida Black Stars yo muri Tanzania mu irushanwa rua CAF Confederation Cup.