Ubuyobozi bushya bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports bwashyizeho komisiyo enye zigamije gufasha mu gusubizaho imiyoborere myiza n’imikorere icagase muri iyi kipe ikunzwe na benshi, mu gihe ubuzima bwayo bw’imiyoborere bwari bumaze iminsi mu bibazo. Ni komisiyo ziri mu nzego z’Imiyoborere n’Ubukangurambaga, Tekinike, Umutungo n’Amategeko.
Izi komisiyo zatangajwe ku mugaragaro na Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025. Ni nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rutangaje ubuyobozi bushya bugomba kuyobora iyi kipe mu gihe cy’inzibacyuho.
1. Komisiyo y’Imiyoborere n’Ubukangurambaga
Iyi komisiyo izamara amezi atatu ikora imirimo yo gushyiraho komite nshya nk’uko yahawe na RGB. Iyobowe na Musabyimana Jean Baptiste, akaba ari kumwe na:
- Dr. Rwagacondo Emile Claude
- Dr. Uwiragiye Norbert
- Ignas Havugiyaremye
- Kabagema Vivens
- Muhizi Sued
- Runigababisha Mike
- Ahishakiye Phias
2. Komisiyo ya Tekinike
Iyi komisiyo ireberera ibijyanye n’imikorere ya tekiniki y’ikipe iyobowe na Olivier Gakwaya, akaba ari kumwe na:
- Muhirwa Prosper
- Gacinya Chance Denis
- Kamali Gustave
- Murangwa Eugene
- Amri Jean Paul
- Dr. Uwimana François Xavier
Kandi Gakwaya Olivier yagizwe Umuvugizi mushya wa Rayon Sports mu gihe cy’inzibacyuho.
3. Komisiyo y’Umutungo
Iyi komisiyo ifite inshingano zo gucunga neza umutungo w’ikipe. Iyobowe na José Akayezu, ari kumwe na:
- Nkundimana Jean Felix
- Rukundo Patrick
- Byiringiro Bernard
- Habyarimana Straton
- Ndikumukiza Revelien
- Kabiligi Yussuf
- Nshimyabarezi Abraham
4. Komisiyo y’Amategeko
Iyi komisiyo izajya ireba ibijyanye n’amategeko n’imyanzuro y’ubuyobozi. Iyobowe na Nubumwe J. Bosco, ari kumwe na:
- Ntagengwa Vital
- Minani Faustin
- Ndikumana Vincent
- Mana Jean Paul
- Yvette Ingabire Izi mpinduka zibaye mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 14 muri Shampiyona y’u Rwanda, ikaba iri kwitegura gucakirana na Musanze FC kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.
Ubuyobozi bushya buvuga ko izi komisiyo zizafasha mu kuzahura ikipe no kuyisubiza ku murongo w’imiyoborere n’imikinire y’abakinnyi.









