Nyuma y’uko Omborenga Fitina asabye gusesa amasezerano muri Rayon Sports, abayobozi basanga iyo baruwa yanditse nta shingiro ifite kuko n’ubwo batari bamuhemba amafaranga ye yose nta tegeko Rayon Sports yishe.
Iyi baruwa ivuga ko nta tegeko Rayon Sports yari yica kuko itegeko ryemerera umukinnyi gusesa amasezerano iyo amaze amezi atatu adahembwa kandi ayo mezi atatu akaba atari yuzura bityo rero Rayon Sports igasanga iyo baruwa nta shingiro ifite.
Rayon Sports kandi yongera kwibutsa Fitina ko ari umukinnyi wayo mu myaka ibiri nk’uko amasezerano bagiranye abivuga kandi ko ibyo yemerewe azagenda abihabwa gake gake nk’uko nawe abizi.
