Mu mwaka wa 2022, nibwo Raphihna yerekeje muri FC Barcelona avuye muri Leeds United nyuma yo kugaragaza ko ari umukinnyi mwiza ariko ageze muri iyi kipe ntabwo yigeze ahabwa umwanya uhagije wo gukina.
Ubwo FC Barcelona yarekuraga rutahizamu, Ousmane Dembélé werekeje muri Paris Saint-Germain, Raphihna nibwo yatangiye kubona umwanya ariko biza kuba byiza cyane ubwo iyi kipe yafatwaga na Hansi Flick.
Raphihna aganira na Isabela Pagliari, yavuze ko atazi niba Xavi cyangwa abo bafatanyaga gutoza ari bo batamwizeraga kuko bamwimaga umwanya wo gukina.
Yagize ati: “Numvaga ari we cyangwa abakozi bashinzwe gutoza batanyizeye. Igihe nta wundi wari uhari, nari mpari kandi nkina iminota 90 yuzuye. Nakoze ibyo nagombaga gukora byose kandi ntsinda imikino ariko iyo hari undi muntu washoboraga gukina mu mwanya wanjye, ntabwo nakinaga. Rimwe na rimwe, nakoraga byose mu minota 60 kandi bakankuramo.
“Hano hari amashusho yanjye yerekana ndi ku ntebe y’abasimbura byancanze. Ndatekereza ko ari umukino na Manchester United, aho nari kuba nkora neza rwose, nkatsinda igitego nkanatanga ubufasha. Icyo gihe twari dufite ibitego 2-2 kandi yankuyemo.”
Raphihna yavuze ko yaganiriye na Xavi ariko abona ntacyo ahindura. Yagize ati”Nagerageje kubikemura, nagiranye ibiganiro byinshi na we, ariko mbona ko ntacyo bihindura. Yari afite ibitekerezo bye.”
Ibi Raphihna yabitangaje ku munsi wejo hashize tariki 5 Gicurasi 2025, mu Kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions League, FC Barcelona iraza gukina na Inter Milan mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.
