Kuri iki cyumweru tariki 1 Kamena 2025, Pyramids FC yo mu Misiri yegukanye CAF Champions League itsinze Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo ibitego 3-2 mu mikino yombi.
Ni mu mukino wo kwishyura wabereye mu Misiri, aho Pyramids FC yawugiyemo ihabwa amahirwe kuko ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, bityo itegeko ry’igitego cyo hanze ryayongeraraga amahirwe.
Amakipe yombi yagaragaje ishyaka riri hejuru ariko ku munota wa 23, Mohamed Sharaf Eldin wa Pyramids FC yahinduye umupira imbere y’izamu, Teboho Mokoena ntiyawuhamya neza usanga Fiston Mayele atera ishoti atsinda igitego cya mbere.
Igice cya mbere akaba ari nako cyaje kurangira kuri kimwe cya Pyramids FC ku busa bwa Mamelodi Sundowns.
Ubwo amakipe yombi yagarukaga mu gice cya Kabiri, n’ ubundi yakomeje guhanana bigaragara ashaka igitego, ariko n’ ubundi Pyramids FC yari ri imbere y’abafana bayo benshi byagaragaraga ko ari yo iri hjuru ugereranyine na Mamelodi.
Ibintu byanaje guhira iyi kipe yo mu barabu maze ku munota wa 56 Waldi Elkarti atera coup franc nziza umupira usanga Ahmed Samy akina n’umutwe atsinda igitego cya kabiri.
N’ ubwo ariko yari imaze gushyirwamo ikinyuranyo cy’ ibitego bibiri byose, Mamelodi Sundowns ntiyagaragaje gucika intge, ndetse ku munota wa 75, Iqraam Raynes absha kuyishyurira igitego cya mbere.
Iyi kandi kipe yo muri Afurika y’Epfo yakomeje kandi gusatira cyane ariko umunyezamu Ahmed Naser Elshenawi ayibera ibamba kuko yakuragamo imipira myinshi.
Umukino ukaba waje kurangira Pyramids FC itsinze Mamelodi Sundowns ibitego 3-2 mu mikino yombi, yegukana CAF Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.