BREAKING

AmakuruPolitikiUbutabera

Professor Nigga yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Urukiko rwakatiye Karasira Aimable igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gukurura amacakubiri, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no kudasobanura inkomoko y’umutungo we.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko akatirwa imyaka 30 y’igifungo, buvuga ko ibyaha yakoze byakozwe hifashishijwe urubuga rwa YouTube mu bihe bitandukanye, ndetse bukemeza ko amafaranga yari afite yayahawe n’abarwanya Leta bamushyigikiye. Bwagaragaje kandi ko yafatanywe amafaranga ari mu ntoki n’ayari kuri konti zitandukanye za banki na Mobile Money.

 

Karasira we yahakanye ko amafaranga afite ari ayavuye mu mperekeza y’akazi yakoreye Kaminuza y’u Rwanda, ndetse n’ayo yoherejwe n’abagiraneza, ashimangira ko nta mpamvu yari gutuma amucika kuko akiri ingaragu. Yanabisabiye imbabazi, avuga ko nta mugambi yari afite wo guhakana Jenoside cyangwa kubiba amacakubiri mu magambo yavuze.

Urukiko nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’impande zombi, rwanzuye kumuha igifungo cy’imyaka itanu no gutegeka ko imitungo ye yari yarafatiriwe irekurwa.

Karasira yafunzwe kuva muri Gicurasi 2021 mu igororero rya Nyarugenge. Bivuze ko amaze imyaka ine afunze, kandi ko igihano cye gisigaje amezi umunani gusa. Biteganyijwe ko azasoza igifungo cye ku wa 30 Gicurasi 2026

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts