BREAKING

AmakuruPolitikiUbutabera

Prof Omar Munyaneza wayoboye WASAC yatawe muri yombi

RIB yafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) Prof. Omar Munyaneza, n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo, bakurikiranyweho gukora ibyaha bya ruswa, itonesha no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

RIB yatangaje ko abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro mu gihe hatuganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 7 Kanama 2025, RIB yagize iti “RIB irashimira abantu bagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bitahurwa. Irakomeza kandi kuburira abantu kudakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko kandi ko izakomeza kubirwanya kubw’ineza ya rubanda.”

Prof. Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC muri Nzeri 2023, nyuma y’uko yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr. Asaph Kabaasha, ku wa 17 Nyakanga 2025.

Prof Munyaneza wavutse mu 1973, afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye no gucunga amazi [Hydrology and Water Resources Engineering Management] yavanye muri IHE Delft Institute for Water Education yo mu Buholandi ndetse afite inararibonye mu bijyanye no gucunga amazi kuko yabyigishije imyaka myinshi muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse yanabaye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi wa WASAC

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts