BREAKING

Imikino

Prince Musore wakiniraga Vital’O yansinye muri Rayons.

Mu gihe amakipe atandukanye akomeje gusinyisha abakinnyi batandukanye azifashisha mu mwaka w’ imikino wa 2025-2026, ubu amakuru ni mensi ku isoko ry’ igura n’ igurisha ryo muri iyi mpeshyi.

Ni muri urwo rwego, Rayons Sport FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umurundi witwa Prince Musore wakiniraga Vital’O FC yo muri icyo gihugu.

Musore ukina muri ba myugariro ku ruhande rw’ ibumoso, bikaba bivugwa ko yasinyiye Gikundiro nyuma yo guhabwa miliyoni 15 z’ amafaranga y’ U Rwanda. Uyu akaba yari yageze mu Rwanda ku wagatatu w’ icyi cyumweru aho yagiranye ibiganiro na Rayons Sport byasize bemerenyije amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.

Musore Prince wakiniraga Vita’O yasinyiye Rayons Sport

Uretse Musore Prince kandi, biravugwa ko Rayons Sport iri mu biganiro na Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari umutoza w’ abazamu wa Bugesera FC ngo aze muri iyi kipe n’ ubundi yigeze gukinira. Bakame mu bihe byatambutse yanyuze muri Rayons Sport aho yanatwaranye nayo ibikombe, ndetse akaba ari umwe mu bari kumwe n’ iyi kipe ubwo yageraga mu matsinda y’ igikombe cy’ Afurika mu mwaka w’ imikino wa 2008-2009.

Ndayishimiye Eric Bakame biravugw ko yaba agiye kugaruka muri Rayons Sport

Ubutumwa Musore Prince yashyize ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusinyira Rayons Sport.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts