BREAKING

AmakuruUmutekano

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abanyamahanga bagaragae bakbita abamotari

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri Kaminuza ya UNILAK, bakekwaho gukubita no gukomeretsa abamotari babiri mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro.

Aya makuru yatangajwe n’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda binyuze ku rubuga rwayo rwa X (yahoze ari Twitter) mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira 2025.

Mu butumwa bwayo, Polisi yagize iti:

“Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri. Byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro.”

Yongeyeho ko aba bafashwe bafungiye kuri Sitatiyo ya Polisi ya Kicukiro, aho iperereza rikomeje mu bufatanye n’izindi nzego zibishinzwe, kugira ngo hakorwe ibikwiye nk’uko amategeko abiteganya.

Polisi yakomeje iburira abaturage n’abanyamahanga baba mu Rwanda kwirinda ibikorwa nk’ibi, isaba kandi abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo hirindwe ibyaha nk’ibi bishobora guhungabanya umutekano.

Nubwo Polisi itatangaje ibihugu aba banyeshuri bakomokamo, amakuru atandukanye agaragaza ko mu minsi ishize hakunze kuvugwa abasore b’abanyamahanga batega abamotari babishyuza, bakabikubita cyangwa bakiruka batishyuye.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts