Ibi yabigurutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, ahamya ko umukobwa cyangwa umugore muri Polisi hari iby’ibanze aba akeneye kugira ngo akazi kagende neza.
ACP Boniface Rtikanga yavuze ko mu myanzuro yamaze gufatwa harimo gushyira irerero muri buri kigo cya Polisi y’u Rwanda bikazahera ku cyicaro gikuru.
Ati “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwafashe umwanzuro wo gutangiza irerero ndetse rikaba rizahera hano ku cyicaro gikuru ndetse rigakomereza ku bigo by’amashuri mu minsi iri imbere.”
Yijeje ko mu mwaka umwe ibyo gutangiza irerero n’icyumba cy’umukobwa bishobora kuzaba bigezweho.
Ati “Ni umwe mu myanzuro yagiye ifatwa mu ihuriro ry’abagore riba buri mwaka kuko bagiye bagaragaza icyo kibazo kandi ukabona ko gifite ishingiro. Uyu munsi niba ubona abakobwa benshi muri iki kigo birumvikana ko irerero cyangwa icyumba cy’umukobwa bikenewe. ”