Police FC yatsinze Gasogi United FC igitego 1-0 ikomeza kuba iya mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, mu mukino w’umunsi wa 10 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025.
Ni umukino watangiye amakipe yombi agerageza gusatirana, ariko uburyo bukomeye buboneka ku munota wa 10, ubwo Ishimwe Christian yahaga umupira Ani Elijah wari mu rubuga rw’amahina ariko akawutera hejuru y’izamu asigaranye na ryo ryonyine.
Amakipe yombi yakiniraga mu kibuga hagati nta buryo bwo kugera imbere y’izamu, ahubwo amakosa yo no kurenza umupira kenshi biba ari byo byiganza cyane mu minota 20.
Ku munota wa 39, Gasogi United FC yahushije igitego ku ishoti rikomeye Hamis Hakim yateye mu izamu ari hanze y’urubuga rw’amahina, gusa unyura hafi yaryo ujya hanze.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, mu cya kabiri Police FC itanga Gasogi United FC, ndetse rutahizamu wayo ukina anyuze mu mpande, Kwitonda Alain ‘Bacca’ agerageza ishoti rijya mu izamu ariko ku bw’amahirwe make rijya hanze.
Ku munota wa 51, Kwitonda wari mwiza muri uyu mukino yahaye umupira Ani Elijah, ariruka asiga myugariro wa Gasogi United FC, Hakizimana Adolphe, ahita atsinda igitego cya mbere.
Rutahizamu Ani Elijah yabonye penaliti ku munota wa 58, ihabwa Byiringiro Lague, ariko ayiteye Cyuzuzo Aime Gaël wari wongeye guhabwa amahirwe nyuma yo kumara igihe ku ntebe y’abasimbura ya Gasogi United, arirambura ayikuramo.

Nyuma y’uko umukino wongeweho iminota itanu, Nkubana Marc yakoreye ikosa Byiringiro Lague, umusifuzi w’umukino Uwikunda Samuel ahita amwereka ikarita ya kabiri y’umuhondo yavuyemo umutuku.
Police FC yasoje umukino ifite igitego 1-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 26 nyuma y’imikino 12 imaze gukina, mu gihe Gasogi United FC ari iya kane n’amanota 18.









