BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Trump agiye kwakira abaperezida batanu bo muri Afurika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agiye kwakira abakuru b’ibihugu bitanu ba Afurika hagamijwe kuganira ku mahirwe y’ubucuruzi.

Abo bakuru b’ibihugu Perezida Trump agiye kwakira ni Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau na Joseph Boakai wa Liberia.

Hari kandi Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie na Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal.

Urwo ruzinduko rw’abo bakuru b’ibihugu batanu ruteganyijwe hagati y’itariki 9 na 11 Nyakanga 2025. Ni ubwa mbere Perezida Trump azaba yakiriye abayobozi ba Afurika benshi icyarimwe.

Perezida Trump abona ko Afurika ifite amahirwe menshi mu by’ubucuruzi ashobora kungukira impande zombi akaba ashaka ko habanza kuganirwa kuri iyo mikoranire ari na yo mpamvu y’uwo muhuro.

Reuters yanditse ko ubuyobozi bwa Trump bwagabanyije cyane inkunga Amerika yahaga Afurika, buvuga ko ayo mafaranga adakoreshwa neza.

Ibyo byatumye Perezida Trump n’ubutegetsi bwe bashyira imbaraga mu bucurizi n’ishoramari n’uyu Mugabane ku buryo bwungura impande zombi.

Mu cyumweru gishize Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko Amerika iri muri gahunda yo guhagarika inkunga zishingiye ku bugiraneza yatangaga mu ngeri zinyuranye, ahubwo igashyira imbere imikoranire n’ibihugu bigaragaza ubushobozi n’ubushake bwo kwifasha.

Muri Gicurasi uyu mwaka umudipolomate ushinzwe umubano wa Amerika na Afurika, Ambasaderi Troy Fitrell yavuze ko muri gahunda nshya y’imikoranire na Afurika igihugu cye kigiye kujya gisuzuma abadipolomate bacyo kuri uyu Mugabane hashingiwe ku masezerano mu by’ubucuruzi bashoboye kugirana n’ibihugu barimo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts