Umukuru w’ Igihugu cy’ u Rwanda, Perezida Paul Kagame yitabiriye ibiganiro bya Komisiyo y’Umuyoboro Mugari w’itumanaho rya Internet (Broadband Commission) mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ni inama yagarutse ku myaka 15 ishize ibikorwa byo kugeza ku batuye Isi ikoranabuhanga rya internet byongerewe imbaraga binyuze muri iyi komisiyo.
Village Urugwiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame yitabiriye ibi biganiro byayobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho (ITU), Doreen Bogdan-Martin, ku gicamunsi cyo ku wa 6 Nyakanga 2025.
Babinyujije ku rukuta rwa X, Village Urugwiro basohoye itangazo rigaragaza ko Perezida Kagame yitabiriye iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga hagarukwa ku myaka 15 ishize abantu bose bagezwaho ikoranabuhanga binyuze muri iyi komisiyo.”

Muri Village Urugwiro hariyo kandi Umuyobozi Ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Mauro De Lorenzo, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n’abandi bakurikiye imigendekere y’iyi nama.

Broadband Commission yashinzwe mu 2010 igamije kuzamura uruhare rw’ikoranabuhanga mu igenamigambi mpuzamahanga no guteza imbere ikoreshwa ryaryo muri buri gihugu.
Ni mu gihe kandi mu 2015 iyi komisiyo yongeye gutangazwa nka Komisiyo y’Umurongo mugari igamije Iterambere rirambye nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye wari umaze kwemeza Intego zigamije Iterambere rirambye.