BREAKING

AmakuruImikino

Perezida Kagame yitabiriye umukino wahuje PSG na Arsenal

Mu ijoro ryakeye, mu ruzinduko arimo mu gihugu cy’ Ubufaransa, Umukuru w’ Igihugu cy’ U Rwanda Paul Kagame yanarebye umukino wahuje Paris Saint Germain na Arsenal.

Perezida Kagame mu ruzinduko mu Bufaransa

Ni umukino wo kwishyura wa ½ cy’ irangiza cy’ igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’ i Burayi UEFA Champions League wahuzaga Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa na Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Ni amakipe yombi asanzwe akorana n’ U Rwanda mu kumenyekanisha ubukerarugendo bwa rwo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho yombi yambara ikirango cya Visit Rwanda mu bihe bitandukanye, ndetse ubukerarugendo bw’ U Rwanda n’ ikawa yarwo bikaba byamamazwa kuri stade z’ aya makipe.

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje PSG na Arsenal

Perezida Paul Kagame kandi akaba akunze kugaragaza kenshi ko ari umukunzi ukomeye w’ Arsenal FC, ndetse akunze kwitabira imikino itandukanye y’ iyi kipe.

Tugarutse kuri uyu mukino waraye ubereye kuri Stade Parc de Prince mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Gicurasi 2025, PSG yatsinze Arsenal 2-1 ihita ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma ku giteranyo cy’ ibitego 3-1. Mu mukino ubanza amakipe yombi akaba yari yanganyije 1-1 mu mukino wabereye mu Bwongereza.

Ibitego bya PSG byatsinzwe na Fabian Ruiz ku munota wa 27 na Achraf Hakim ku munota wa 72. Ni mu gihe icya Arsenal cyatsinzwe na Bukayo Saka ku munota wa 76.

Uyu mukino ukaba warebwe kandi n’abandi banyacyubahiro batandukanye nka Perezida w’Ishyirahamwe rya ruhago i Burayi (UEFA), Aleksander Čeferin, Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ibyamamare nka Tony Parker wakinnye muri NBA, Alex Furgurson watoje Manchester United igihe kinini, Pierre Gasly ukina Formula 1, n’abandi.

Ku mukino wa nyuma Paris Saint Germain ikaba izakina na Inter Milan yo mu Butaliyani, na yo yabonye itike nyuma yo gusezerera Barcelona yo muri Espagne muri 1/2 cy’irangiza cy’iri rushanwa.

PSG yakuyemo Arsenal ku giteranyo cy’ibitego 3-1

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts