Umukuru w’ Igihugu cy’ Rwanda Perezida Paul yitabiriye irahira rya General Brice Clotaire Olinguo Nguema Perezida wa Gabon.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wagatandatu tariki 3 Gicurasi 2025, ubera kuri Stade de l’ amitié ihereye I Libre Ville, umurwa mukuru w’ igihugu, witabirwa n’ abaturage bagera ku bihumbi mirongo ine.
Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema warahiye uyu munsi akaba aherutse gutsinda amatora ku majwi 94,85 %, mu irahira rye kandi hari abandi bakuru b’ ibihugu barimo Perezida Paul Kagame w’ U Rwamda ndetse na Umaro Sissoco Embalo wa Guinée Bissau.
Hari kandi Perezida Evariste Ndayishimiye w’ U Burundi, Mamadi Doumbouya wa Guinée, Felix Tshisekedi wa RDC, Adama Barrow wa Gambie, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinée équatoriale n’abandi Banyacyubahiro batandukanye
Brice Oligui Nguema yatsinze amatora yabaye ku wa 12 Mata nyuma y’amezi 19 ari Perezida w’Inzibacyuho nyuma yo kujya ku butegetsi ahiritse Ali Bongo.