BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu Bufaransa

Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abahagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB) bari mu Bufaransa aho bitabiriye inama mpuzamahanga igamije kurebera hamwe uko ingufu za nucléaire zishobora gutezwa imbere mu bikorwa bya gisivile.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa 10 Werurwe 2026, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, inzego z’imari, abahagarariye inganda zitunganya ingufu za nucléaire ndetse n’abahanga muri uru rwego. Barebera hamwe uruhare izi ngufu zagira mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Kugeza ubu, ingufu za nucléaire zitanga hafi 10% by’umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa ku Isi. Imiryango mpuzamahanga igaragaza ko ari imwe mu nzira zizewe zo kongera ingufu z’amashanyarazi mu buryo burambye kandi budahumanya ikirere.

Mu nama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe yabereye i Belém muri Brésil mu Ugushyingo 2025, u Rwanda rwiyunze ku bindi bihugu 32 byihaye intego yo kuzaba byarakubye gatatu ingufu za nucléaire ku Isi bitarenze umwaka wa 2050.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nyuma y’aho itsinda ry’impuguke z’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA) rigiriye uruzinduko mu Rwanda hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Werurwe 2026. Izi mpuguke zari zaje gusuzuma niba u Rwanda rwujuje ibisabwa kugira ngo rutangire gahunda yo kubaka inganda zitunganya ingufu za nucléaire.

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Dr. Ndahayo Fidele, yatangaje ko u Rwanda rwamaze gutera intambwe mu gukoresha ingufu za nucléaire mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ndetse ko hari n’ishami rya kaminuza ryatangijwe rigamije gutanga ubumenyi kuri izi ngufu.

Mu cyumweru gishize, Dr. Ndahayo yasobanuye ko u Rwanda rwakoze isuzuma ry’ibanze rutoranya ahantu hashobora kubakwa inganda nto zitunganya ingufu za nucléaire zizwi nka Small Modular Reactors (SMR), kandi ko mu ntangiriro z’imyaka ya 2030 biteganyijwe ko uruganda rwa mbere ruzaba rwamaze kubakwa.

Yanavuze ko hakozwe isuzuma rigamije kureba niba imiyoboro y’umuriro w’amashanyarazi ihari mu gihugu ishobora gutwara umuriro uzaturuka kuri izi nganda nto za nucléaire.

U Rwanda rufite intego yo kongera ingufu z’amashanyarazi rukagera kuri megawatt zirenga 3000, zivuye kuri megawatt 447 rufite ubu. Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko kubaka inganda nto za nucléaire ari imwe mu nzira zafasha kugera kuri iyi ntego, kuko zitwara ubutaka buto, zigatanga ingufu nyinshi kandi ntizangize ikirere.

Raporo y’isesengura ry’ibanze igaragaza ko kubaka uruganda rutunganya ingufu za nucléaire bizasaba u Rwanda amafaranga ari hagati ya miliyari 5 na 6 z’Amadolari ya Amerika. RAEB ivuga ko kugira ngo uyu mushinga ugerweho hazakenerwa ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.

Kugeza ubu, Afurika y’Epfo ni cyo gihugu rukumbi cyo muri Afurika gifite uruganda rutunganya ingufu za nucléaire. Icyakora ibindi bihugu byo ku mugabane na byo bitangiye kugaragaza inyota yo gukoresha izi ngufu.

Biteganyijwe kandi ko kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026, i Kigali hazabera inama nyafurika igamije kuganira ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu guteza imbere ubukungu n’ingufu z’amashanyarazi ku mugabane wa Afurika.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts