BREAKING

Politiki

Perezida Kagame yitabiriye Africa CEO Forum muri Côte d’Ivoire

Umukuru w’ igihugu Perezida Paul Kagame ari muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum.

Iyi nama y’ Africa CEO Forum yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 12 Gicurasi 2025 i Abidjan muri Côte d’Ivoire yitabiriwe n’abarenga ibihumbi 2000 barimo abakuru b’ ibihugu batandukanye, ba rwiyemezamirimo bakomeye ku isi, abashoramali n’abandi benshi.

Uretse Perezida Kagame, Africa CEO Forum yitabiriwe kandi na  Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Mu kiganiro yatanze muri iyi nama, Perezida Paul Kagame yagarutse ku mirongo migari ya politike, ibikorwa n’imiterere y’abantu ikenewe kandi ijyanye n’imiterere y’Isi y’uyu munsi. Yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza gushingira ku byo abandi bavuga cyangwa bakora gusa ko ahubwo inagomba kureba uko ikorana n’ ibindi bihugu bifite ibo Afurika ikeneye ndetse n’ ibyo ifite ibyo bihugu na byo bikeneye.

Perezida Kagame yagize ati: “Si uko twakagombye kubyuka rimwe mu gitondo ngo kubera ko hari ikintu runaka umuntu yakoze kigira ingaruka kuri twe, duhite tugira icyo dukora. Twari dukwiye kuba twarubatse ubushobozi buhagije ku byo dukeneye gukora kugira ngo Afurika ibe ishoboye kwigira no kwihanganira ibibazo. Nk’Afurika, tugomba kuba dushoboye kwihitiramo icyerekezo dushaka kuganamo.”

Iyi nama y’iminsi ibiri byitezwe ko izaberamo ibiganiro bigamije kurebera hamwe uruhare rw’urwego rw’abikorera mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts