Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 16 Ukwakira 2025 yihanganishije Kenya kubera urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wayo kuva mu 2008 kugeza mu 2013.
Umukuru w’ Igihugu yagize ati “Mu izina ry’Abanyarwanda no ku giti cyanjye, nihanganishije umuryango wa Raila Odinga, umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto n’Abanyakenya ku bw’urupfu rwa Raila Odinga.”
Perezida Kagame yagaragaje ko imirimo Raila yakoreye Abanyakenya n’Abanyafurika n’uburyo yaharaniye demokarasi, ubutabera n’ubumwe bizahora byibukwa.
Yakomeje ati “Twifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Kenya muri ibi bihe by’ikiriyo cyo ku rwego rw’igihugu.”

Raila Odinga yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2024, icyo gihe yakiriwe na Perezida Kagame ndetse nyuma yaho, Leta y’u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Nubwo Raila atatsinze amatora ya Perezida wa Komisiyo ya AU, uruhare rwe mu guharanira iterambere rya Afurika rurakibukwa kuko yigeze kuyobora imishinga y’iterambere ry’ibikorwaremezo kuri uyu mugabane kuva mu 2018 kugeza 2023.

Raila Odinga yitabye Imana afite imyaka 80 y’ amavuko, akaba yaraguye mu Buhinde ku wa 15 Ukwakira 2025, nyuma yo guhagarara k’umutima. Yari yaragiyeyo kwivuza amaso no kuruhuka.
Kuri ubu William Ruto, Perezida wa Kenya akaba yatangaje ikiriyo cy’iminsi irindwi ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.








