BREAKING

Politiki

Perezida Kagame yatangije Icyumweru cy’ Icyunamo

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bacana urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’Abanyarwanda.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

 

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

 

Mu bitabiriye uyu muhango, harimo abayobozi muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’igihugu, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside, inshuti z’u Rwanda n’abandi.

Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

 

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts