Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko mu gihe Afurika idashyize imbaraga mu kuziba icyuho cyiri mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhuza abantu, uyu mugabane uzakomeza gusigara inyuma ugereranyije n’ibindi bice by’Isi.
Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’Ikoranabuhanga ya Mobile World Congress (MWC Africa 2025) ibera i Kigali, izamara iminsi itatu.
Iyi nama yateguwe n’Umuryango GSMA (Global System for Mobile Communications Association), igamije gufasha ibihugu bya Afurika guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone no kurushaho guhuza abaturage.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje kwizera imbaraga z’ikoranabuhanga mu kwimakaza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, agaragaza uburyo Afurika imaze gutera intambwe iganisha ku bukungu bushingiye ku guhanga udushya.
Yagize ati:“Umuyoboro mugari ndetse na telefone zigezweho byabaye iby’ibanze mu buzima bwa buri munsi. Byateje imbere ubucuruzi, uburezi n’imari mu nzego zitandukanye. Mobile Money ni urugero rwiza.”

Perezida Kagame yavuze ko gukoresha Mobile Money byahanze ubukungu bwa miliyari 1000$ mu myaka icumi ishize muri Afurika, aho abarenga miliyoni 700 bahabwa serivisi z’imari hifashishijwe telefone.
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku ruhare rw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) mu guteza imbere iterambere rirambye, avuga ko u Rwanda ruri gushyira imbere imishinga igamije kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Ibyo birimo gushyira AI mu igenamigambi rya Leta, guteza imbere ubushakashatsi, no kubaka ubushobozi bw’abaturage kugira ngo bongere umusaruro n’ubunyamwuga mu itangwa rya serivisi.
Yakomeje agira ati: “Iyi mishinga yagaragaje ko guhanga udushya bitari iby’igice kimwe gusa, ahubwo bishobora gukwirakwira hose, buri wese akagira amahirwe.”

Perezida Kagame yasabye ko guverinoma, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa b’Afurika bakomeza gufatanya mu gushaka ibisubizo byatuma ikoranabuhanga rihuza umugabane wose.
Yagize ati: “Mu gihe Afurika ikomeje guhura n’imbogamizi, dufite n’amahirwe yo kubyaza umusaruro ibyo tubona imbere yacu. Tugomba guhanga politiki n’uburyo bushya bwo korohereza udushya kugira ngo dukomeze guhuza ubukungu bwacu.”
Yongeyeho ko ubufatanye buri hagati y’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’imiryango itandukanye bukwiye gukomeza gufasha kugabanya ibiciro by’ikoranabuhanga, guteza imbere ubucuruzi bushingiye kuri serivisi z’ikoranabuhanga no kubaka isoko rimwe rya Afurika rishingiye ku ikoranabuhanga.








