BREAKING

PolitikiUbutabera

Perezida Kagame yamaganye ubwicanyi bukorerwa abacitse ku icumu.

Ubwo yakiraga indahiro z’ abayobozi bakuru bashya b’ Urukiko rw’ Ikirenga Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaganye ubwicanyi bukorewa abacitse ku icumu ndetse asezeranya ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo ubwo bwicanyi bugahagarikwa.

Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Ni mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bari mu ngoro y’ Inteko nshingamategeko y’ U Rwanda ubwo yakiraga indahiro ya Madamu Domitila Mukantaganzwa uherutse kugirwa Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga ndetse na Bwana Alphonse Hitiyaremye wagizwe Visi Perezida.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bibi kubera kubura ubutabera bishingiye kuri politiki mbi yari mu gihugu, bituma Abanyarwanda babana mu mwuka mubi, bigera n’aho bicana.

Ati “Ubutabera mu gihugu cyacu, bwagenze nabi cyane mu myaka myinshi ariko cyane cyane bishingira kuri politiki ndetse bivamo Abanyarwanda kutabana, kutumvikana no kwicana. Ibyo byarabaye, aho niho tuva. Ariko aho tujya nabyo bimaze kumvikana igihe kirekire, ni ahandi kandi ni ngombwa.”

Perezida Kagame yavuze ubu Abanyarwanda basabwa kubana neza, bakubahiriza ubutabera n’amategeko igihugu kigenderaho. Yavuze ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko, bafite uburenganzira bungana, kandi ubutabera bugomba kubibafashamo.

Ati “Sinifuza ko ubutabera bwananirwa kuduha ibyo, hakagomba gukoreshwa ubundi buryo. Nta bundi buryo bukwiriye gusimbura ubutabera, ariko aho budakoze, ibindi birakora.”

Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga Mukantaganzwa Domitila

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko muri rusange, abantu bose batabonye ubutabera bifuza, ariko ko hari ababubuze kurusha abandi, ari nabyo byagejeje ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Yavuze ko kuba uyu munsi hari ibikorwa bikigaragara bishobora gusubiza Abanyarwanda mu mateka mabi, ari ibintu bidakwiriye na mba.

Ati “Kuba rero n’uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho ngaho, icyo gihe amategeko, ubutabera, bugomba gukoreshwa. Nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara.”

Yakomeje agira ati “Kwica abantu babuze amateka n’ubundi igihe cyose, banabuze n’ubuzima, hakaba hariho na politiki yaganisha aho, ishaka kugirira abantu, abarokotse, kubagirira nabi bakabasanga mu ngo zabo bakabica, amategeko agomba gukora nadakora hazakora ibindi. Ibyo ndabyatuye, ndabibabwiye, buri wese anyumve. Bigomba guhagarara.

Hitiyaremye Alphonse , Visi Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga

Perezida Kagame yavuze ko hari n’abandi bakinisha politiki y’u Rwanda bakavuga amagambo atari ukuri, n’amahanga akabashyigikira bashaka kugaragaza u Rwanda, ubutabera bwarwo n’amategeko yarwo ko ari ubusa.

Ati “Ntabwo turi ubusa, ntabwo amategeko yacu [ari ubusa], ntabwo ubutabera mvuga bukwiriye kuba buriho, bwahinduka ubusa. Nta politiki yahindura ubutabera ubusa. Ntibishoboka.”

Mu mezi atatu ashize, mu turere dutandukanye tw’igihugu, hagiye hagaragara ubwicanyi bukorewe abarokotse Jenoside. Ubuheruka burimo ubwakorewe Karekezi Vincent wishwe ku itariki ya 18 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru, Ntashamaje Enatha wishwe ku itariki ya 19 Kanama 2024 muKarere ka Ruhango, Uwimana Martha wishwe ku itariki ya 14 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru na Mukakanyamibwa Béatrice wishwe ku itariki ya 4 Kanama 2024 mu Karere ka Karongi.

Amwe mu mafoto y’ ibyaranze uyu muhango:

Hitayezu Alphonse , Visi Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga
Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga Mukantaganzwa Domitila

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts