BREAKING

AmakuruImikino

Perezida Kagame yakurikiranye umukino wa nyuma wa AFCON 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiranye imbona nkubone umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025 wahuje Sénégal na Maroc, ashimangira ko “Intare za Teranga” zegukanye igikombe ibikwiriye.

Uyu mukino wabereye kuri Prince Moulay Abdellah Stadium mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, urangira Sénégal itsinze Maroc igitego 1-0.

Perezida Kagame yari mu banyacyubahiro bakurikiranye uyu mukino muri iyi stade, aho bari kumwe n’abandi bayobozi bakuru barimo Perezida wa FIFA Gianni Infantino, Perezida wa CAF Patrice Motsepe, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) Mahmoud Ali Youssouf, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Amb. Shakilla Umutoni.

Perezida Kagame yakurikiranye umukino wa nyuma wa AFCON  ari kumwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Amb. Shakilla Umutoni.

Mbere y’uko umukino utangira, habaye ibirori byo gusoza irushanwa ku mugaragaro byitabiriwe n’umukinnyi wa filime w’Umwongereza Idris Elba. Ibi birori byanasusurukijwe n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga IShowSpeed, wari wambaye ikirango cy’Igikombe cya Afurika 2025 kiri mu ishusho y’intare.

Amakipe yombi yagiye mu karuhuko atarabona izamu, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri Maroc yagitangiye iri hejuru mu kugumana umupira, ariko ku munota wa 57 Ayoub El Kaabi ahusha igitego cyari cyabazwe.

Ku munota wa 93, Pape Gueye yatsinze igitego rukumbi cy’umukino nyuma yo kwirukankana umupira agatera ishoti rikomeye mu izamu rya Maroc.

Maroc yagerageje kwishyura ariko birananirana, umukino urangira Sénégal itsinze 1-0, yegukana Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri kuko yari yagiherukaga mu 2021.

Nyuma y’umukino, Perezida Kagame yanditse ku rubuga rwa X ati:
“Ndashima Intare za Teranga ku bw’intsinzi ya AFCON bari bakwiriye, ni intambwe iteye ishema igaragaza kudacogora, gushyira hamwe n’ubudashyikirwa. Ndashimira kandi Maroc ku musaruro ukomeye muri iri rushanwa ryari riteguye neza, ndetse nkabashimira n’uburyo bakiriye abantu.”

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts