Kuri uyu wagatatu tariki 3 Nzeri 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege (ASECNA), Prosper Zo’o Minto’o.
Zo’o Minto’o ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya ‘Aviation Africa Summit and Exhibition 2025’ izabera i Kigali ku wa 4-5 Nzeri.
Iyi nama izakirwa na Guverinoma y’u Rwanda izahuriza hamwe abayobozi mu by’indege baba abo muri Guverinoma, ibigo by’indege za gisivile, ibigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere, ab’ib’ibibuga by’indege ndetse n’abayobozi b’inganda zikora indege n’ibikoresho byazo.

Bazarebera hamwe imbogamizi n’amahirwe ari muri uru rwego, hagamijwe guteza imbere ibijyanye n’indege muri Afurika.
ASECNA isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda. Mu 2023 impande zombi zashyize umukono ku masezerano arufasha u Rwanda kubona serivisi zo kuyobora indege mu kirere cy’ibihugu bya Afurika.
ASECNA igizwe n’ibihugu birimo Bénin, Burkina, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique, Congo- Brazzaville, Côte d’ivoire, Gabon, Guinée Bissau, Guinée Equatoriale, Madagascar, Mali, Mauritanie, Niger, Sénégal, Tchad, Togo, Ibirwa bya Comores n’u Bufaransa.
U Rwanda rukaba rwarinjiye muri uyu muryango ku wa 1 Mutarama 2024