BREAKING

Imibereho Y'AbaturagePolitiki

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa Croix Rouge ku Isi

Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, ku biro bye Village Urugwiro Umukuru w’ Igihugu Perezida Paul Kagame yakiriye Mirjana Spoljaric Egger, umuyobozi wa Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC).

Uyu muyobozi kandi akaba yari ari kumwe n’itsinda rirmo Patrick Youssef Umuyobozi wa ICRC muri Afurika.

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’ abayobozi ba Croix Rouge ku Isi

Mu itangazo ryasohowe n’ Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba ICRC ku bikorwa by’iyi Komite mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge yatangiye gukorana na Leta y’u Rwanda mu 1963, ndetse guhera mu1990, yatangiye kohereza abayigararaiye mu buryo buhoraho mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Croix Rouge ku Isi, Mirjana Spoljaric Egger

Uyu muryango ukaba ukorana n’ U Rwanda mu bijyanye n’ imirimo ya politiki, igisirikare, iyubahirizwa ry’amategeko ndetse no mu mahugurwa, hagamijwe kubahiriza itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi.

Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge cyangwa se International Committee of the Red Cross ni umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta washinzwe mu 1863,ukaba ufite icyicaro I Geneve mu Busuwisi.

Ni umuryango ugaragara henshi ku Isi ufasha abari mu kaga

Ni umuryango ugaragara henshi hari imvururu, intambara inzara, ibiza n’ ibindi bihe by’amajye ufasha abari mu kaga.

ICRC ikaba yaragiye ihabwa ibihembo bitandukanye kubera ibikorwa byayo by’ indashyikirwa birimo ibihembo byitiriwe Nobel, yahawe inshuro eshatu (1917, 1944, and 1963).

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts