BREAKING

Politiki

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyata

Kuri uyu wagatanu tariki 11 Nyakanga 2025, Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, akaba n’umwe mu bahuza mu biganiro bigamije gushaka umuti w’amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiganiro byabo byagarutse ku ngamba zigamije gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu binyuze mu gukemura impamvu muzi y’ibibazo byateje intambara.

Ibi biganiro bihuje Abanye-Congo biri kubera muri Qatar, aho Ihuriro rya AFC/M23 riri mu biganiro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu buhuza burimo n’abandi bafatanyabikorwa.

Kugira ngo ibi biganiro bizatange umusaruro wifuzwa, ni ingenzi cyane ko impande zombi ziganira ku mpamvu muzi ituma ibibazo by’intambara mu Burasirazuba bwa Congo biba agatereranzamba.

Tariki ya 27 Werurwe, Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi n’Ibikorwa bya Gisirikare, Colonel Nzenze Imani John bagiye i Doha, baganira na Leta ya Qatar ku byifuzo byabo.

Kenyatta ari mu bahuza batanu bashyizweho na EAC na SADC kugira ngo bagire uruhare mu gukemura ikibazo cy’intambara zimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni mu gihe kandi abandi ni Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique, Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo na Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts